REGISTRATION

about

News

Nawe ushobora kuba Miss Rwanda 2014,Iyandikishe none

Nkuko byari byatangajwe mu nama yabaye tariki ya 29 Ukwakira 2013 yahuje abanyamakuru na ministeri y’umuco na siporo n’abafatanya bikorwa bayo mu gutegura iki gikorwa cya Miss Rwanda 2014 ku nshuro ya gatatu nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi,kwiyandikisha byatangiye uyu munsi kuwa mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2013.
Ku nshuro ya gatatu iri rushanwa rifite intego igira iti “Ubwiza n’ubumenyi bwanjye ni intwaro mu kwihesha agaciro†My Beauty,my skills,my tools to self reliance.

Uwemerewe kwiyandikisha ni muntu ki ?

Hiyandikisha buri mukobwa wese ubyifuza kandi wujuje ibisabwa,nko kuba ari umunyarwandakazi uri hagati y’imyaka 18-24 y’amavuko,kuba afite uburebure bwa 1m70cm kuzamura,afite byibura impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye,kuba azi I Kinyarwanda neza n’urundi rurimi rumwe mu ndimi zemewe kandi zikoreshwa hano mu Rwanda,azi kwisobanura no kuvuga neza imbere y’abantu muri izo ndimi.

Kayibanda Mutesi Aurore Miss Rwanda 2012

Kwiyandikisha bikorwa bite ?

Kwiyandikisha bikorwa kuva uyu munsi kuwa 11 Ugushyingo 2013 amasaha 24 kuri 24 ku rubuga rwa miss Rwanda www.missrwanda.rw ukajya ahanditse Registration,ushobora kandi kwiyandikishiriza ku biro by’umuyobozi w’umuco na siporo muri buri karere,muri za kaminuza zitandukanye,ku ma shami ya Cogebank ya Kigali- Kisimenti,Rwamagana,Huye na Rubavu. kubari I Kigali mushobora no kwiyandikishiriza ku biro bya EAP mu igorofa ryo kwa Ndamage.
Kwiyandikisha ni ubuntu.

Ministri w’umuco na siporo Mitali Protais na Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa RIB ltd umufatanya bikorwa.

Ijonjora rya mbere rizabera mu ntara y’uburasirazuba tariki ya 28 ukuboza 2013 saa ine za mu gitondo.

Ntucikwe naya mahirwe abaho rimwe mu mwaka.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw