REGISTRATION

about

News

Mutoni Jane ayoboye urutonde rw’amajwi mu gutorwa cyane kuri SMS VOTING

Nyuma y’igikorwa cyo gutoranya abakobwa bazaserukira buri Ntara n’umujyi wa Kigali, Kuri ubu irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Rwanda 2016 ryageze mu kindi cyiciro cyo gutora bikozwe n’Abanyarwanda hifashishijwe ubutumwa bugufi "SMS", aho kugeza ubu Mutoni Jane ,Kwizera Peace Ndaruhutse na Umuhoza Sharifa batangiye kwereka igihandure abandi mu gutorwa cyane.

Mutoni Jane , umwe mu bakobwa icyenda baserukiye Umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda uyu mwaka niwe uri ku isonga kugeza ubu mu bamaze gutorwa n’abantu benshi hifashishijwe telefoni.

Mutoni Jane uri ku isonga afite amajwi 3607 y’abamaze kumutora akaba arusha Peace umukurikiye amajwi agera ku 744.

Usibye uyu Jane umukurikira ni Kwizera Ndaruhutse Peace kugeza ubu afite 2863 aho arusha Sharifa umukurikiye amajwi 187.

Ku rutonde rwashyize hanze n’abategura iri rushanwa nyuma y’aba bakobwa babiri bakomeje guhiga abandi mu gutorwa cyane hakurikira Umuhoza Sharifa ufite amajwi 2676, uyu nawe akaba ari umwe mu bakobwa bazwi cyane ugereranyije n’abo bahanganye .

Mu bakobwa bakomeje kuza imbere mu gutorwa n’abantu benshi harabanza Mutoni Jane,Kwizera Ndaruhutse Peace ,Umuhoza Sharifa, Mutesi Jolly,Ahimwe Fiona Doreen,Kaneza Nickita, Umutoni Habimana Pascaline ,Mutoni Balbine mu gihe ku rutonde abari inyuma ari Mpogazi Vanessa,Abi Gaelle Gisubizo, Kayigirwa Ange, Naima Rahamatali, na Uwamahoro Solange.

Uko guha ijwi umukobwa wifuza bikorwa

Kugirango uwifuza gutora atange ijwi rye hifashishwa telefoni aho ujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo MISS ugasiga akanya ugakurikizaho nimero y’umukobwa ugiye gutora nk’uko twazigaragaje hejuru muri iyi nkuru hanyuma ukohereza ubutumwa bwawe kuri nimero 1718.
Ubu buryo bwo gutora bwemewe ku mirongo y’ibigo byose by’itumanaho bikorera mu Rwanda.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw