REGISTRATION

about

News

Mutoni Balbine, Mutesi Jolly na Umuhumuriza Usanase Samantha nibo bazahagararira intara y’uburengerazuba.

Nyuma y’amajonjora y’ibanze yabereye mu utara y’Uburengerazuba mu karere ka Rubavu yitabiriwe n’abakobwa 6, batatu gusa : Mutoni Balbine, Mutesi Jolly na Umuhumuriza Usanase Samantha nibo babashije kubona amatike abahesha uburengenzira bwo guhagararira iyi ntara no gukomeza mu cyiciro gikurikiraho muri Miss Rwanda 2016.
Ugereranyije n’amajyaruguru, uburengerazuba nibwo bwari bwiyandikishijemo abakobwa benshi kuko bose hamwe bari 18, mu gihe abo mu ntara y’amajyaruguru abiyandikishije bari 17. Muri aba 18 biyandikishije mu burengerazuba, batandatu gusa nibo bageze ahaberaga amarushanwa ku munsi wo ku cyumweru ku itariki ya 10 Mutarama 2016. Amasaha yateganyijwe ageze (14h00) hatangira igikorwa cyo gupimwa harebwa indeshyo n’ibiro byabo nk’uko amabwiriza abiteganya ku bakobwa bose bagomba kwitabira iri rushanwa.


Nyuma yo gupimwa indeshyo n’ibiro umukobwa umwe gusa wari waturutse mu mugi wa Kigali ni we utari wujuje ibipimo bya Metero n’ibice 70, abandi batanu bo bahise bemererwa kujya imbere y’akanama nkemurampaka kwerekana intambuko no kubazwa ibibazo.
Mu makanzu agezweho aba bakobwa bose bambaye nyuma yo kumenya ko bakomeje mu cyiciro gikurikiraho, batambutse imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Carine Rusaro, Mike Karangwa na Mama Eminante, umukobwa umwe yatambukaga ukwe akanabazwa ikibazo cye nyuma haza kujyaho ikiciro cyo gutambukira icyarimwe no kubarizwa hamwe ikibazo rusange kijyanye n’umushinga umukobwa yakora aramutse abaye Nyampinga.

Ibi birangiye, abakobwa batatu muri batanu nibo bahawe impapuro zitwa PASS zigaragaza ko umukobwa akomeje mu cyiciro gikurikiraho. Mutoni Balbine igisonga cya 4 cya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka ushize, yahawe uru rupapuro ari uwa mbere, Mutesi Jolly aruhabwa ku nshuro ya kabiri naho Umuhumuriza Usanase Samantha aruhabwa bwa gatatu.



Umuterankunga mukuru w’iki gikorwa Cogebank yari ihagarariwe na MAJYAMBERE Louis de Momfort yavuze ko nubwo Cogebank ari ikigo cy’ubucuruzi ariko bagomba gutera inkunga igikorwa nk’iki mu rwego rwo guteza imbere umwana w’umukobwa kandi biri mu mu rwego rwo guteza imbere umuco n’igihugu muri rusange.
“nibyo koko cogebank turi ikigo cy’ubucuruzi ariko twateye inkunga iki gikorwa kugira ngo turusheho guteza imbere umwana w’umukobwa, guteza imbere umuco no kurushaho kubaka igihugu muri rusange”
Abajijwe ku kibazo cy’ubwitabire bukiri bucye muri izi ntara 2 igikorwa kimaze kugeramo atari imbogamizi kuri iki kigo, MAJYAMBERE yavuze ko ibyo nta mbogamizi abibonamo kandi ko umukobwa bashaka ari uwamaze gufata icyemezo cyo guhagararira u Rwanda, ufite ubwiza ubumenyi n’umuco kandi abo ngo bagenda bababona muri izi ntara 2 bamaze kuzenguruka.


Akanama nkemurampaka kasabye aba bakobwa kwitwararika bakarinda icyahungabanya isura yabo muri rubanda no kwihugura kurushaho kuko bazahangana n’abandi bakobwa bazaturuka zindi ntara zitandukanye z’igihugu bakazanahangana nabo igihe bazaba bahuriye mu cyiciro cy’ijonjora rusange.


Ijonjora rikurikiyeho riteganijwe ku itariki ya 16 Mutarama mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye muri Hotel Credo, ku itariki ya 17 Mutarama mu ntara y’uburasirazuba I Rwamagana muri Silent Hill Hotel no mu mugi wa Kigali ku itariki ya 23 Mutarama muri Hotel Sports View (Remera).

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw