REGISTRATION

about

News

MUSANZE:Gutoranya Nyampinga w’ amajyaruguru byabaye iby’ ubunararibonye bundi

Kuncuro ya kane igikorwa cyo gushaka abazahatanira ikamba rya Nyampinga w’igihugu bizwi ku izina rya Miss Rwanda 2015 ryatangiriye muri Musanze ,bikaba byari ibyishimo n’umunezero kubantu benshi bagize uruganda nyarwanda rwa Showbiz barimo n’abakobwa ubwabo .Ndetse biza kuba akarusho ubwo gutangaza batanu muri barindwi byari byitezwe na benshi byafashe umwanya utari muto kubera ubusesenguzi.

Ku isaha ya saa moya z’igitondo zo kuri uyu wagatandatu tariki 10 Mutarama 2014 nibwo itsinda rigizwe n’abategura “Miss Rwanda 2015”,itangazamakuru n’abaterankunga batandukanye bahagurutse i Kigali berekeza mu mugi wa Musanze.


Musanze gutoranya batanu mubazahagararira amajyaruguru byabereye muri Virunga Hotel

Bakihagera bakaba aba banyamakuru,abacamanza,abaprotocole ,abaterankunga ndetse n’abapromoter batandukanye barahise baruhukira muri Hotel igezweho I Musanze yitwa Virunga Hotel ari naho hakiriye iki gikorwa .


Aha barimo barasobanurirwa n’akanama gategura Miss Rwanda uko irushanwa riteye
{{}}

Nyuma yo kuhasesekara,habanje kunyuzwa mu cyumba(salle), aho batangiye imyirondoro yabo hanapimwa ibiro n’uburebure bwabo mbere y’uko batangira kwigaragariza akanama nkemurampaka(jury), maze ku isaha ya saa munani n’igice ari nabwo iki gikorwa gitangira ,hahise hakurikiraho kwakira abifuza guhatanira umwanya w’abazotaranywamo Nyampinga w’igihugu.Hano I Musanze ubundi hakaba hari hiyandikishije abakobwa 26 muribo 14 akaba aribo basanze bujuje ibisabwa.


Uyu ni umwe mubakobwa 26 bari baje guhagararira amajyaruguru yitwa Doriane Kundwa.

Muri abo cumi na bane (14) ,hakaba haratoranyijwemo abandi 7 nabo bavuyemo batanu baba bakenewe kuri buri ntara,abandi babiri bagahabwa ibyo muri iri rushanwa bita “Gushyirwa muri Probation”,ibi akaba ari nko guhabwa andi mahirwe yo kuzongera kwiyamamariza ahariho hose mu gihugu hasigaye.


Abakobwa barindwi bagombaga kuvamo batanu mu bahagararira Amajyarurugu
Gusa benshi mubitabiriye iri rushanwa cyangwa babikurikiraga mu bitangazamakuru bitandukanye nk’abafatanyabikorwa bacu bakomeye,bakaba abarabashije kubona ko bitari byoroshye guhitamo batanu muri barindwi bari baje gusha amahirwe kuri uyu mwanya.Hakaba mbere yo kubavuga harabayeho gutegereza imyanzuro y’ akanama nkemurampaka kagizwe na Mike Karangwa(Azwi mu itangazamakuru) ,Aline Gahongayire(Azwi mu buririmbyi) ndetse na John Bunyeshuri( Azwi mu mideli n’ubugeni).


Aba ni bamwe muri barindwi batoranijwemo batanu
Abo 5 babashije gutambuka ,aho mu irushanwa babyita “ Pass/Gutambuka” ni : 1.Colombe Uwase 2.Asifiwe Florence 3.Amanda Merissa 4.Iness Mugeni 5.Doriane Kundwa.

Minisitiri, Amb. Joseph Habineza nyuma yo kugaragaza abakobwa babashije gukomeza, yafashe umwanya aganiriza abakobwa bose bari bitabiriye iki gikorwa, ababashije gukomeza abasaba gushyiramo ingufu, naho abatagize amahirwe arabakomeza ashima ubutwari bwabo. Ati " Mwe ntimwumve ko mwatsinzwe, kuko uwatsinzwe ni wa w’undi watinye kugera hano ngo yitabire. Naho ibi mu irushanwa bibaho uyu munsi uratsindwa ejo ugatsinda, ikingenzi ni ukubikuramo isomo. Mwe muhagarariye umuco."

MU YANDI MAFOTO DORE UKO BYARI BYIFASHE I MUSANZE/Plaisir Muzogere :

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw