REGISTRATION

about

News

Mu minsi micye umujyi wa Kigali urongera kubona Miss Kigali 2014

Amajonjora y’abahagararira intara n’umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014 rirakomeje,hamaze kuboneka abakobwa 12 bahagarariye intara 4,ubu hatahiwe umujyi wa Kigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2014.

Umujyi wa Kigali wabonye Nyampinga wayo bwa mbere mu mwaka 2007,ubwo hizihizwaga imyaka 100 uyu mujyi wari umaze ushinzwe.ku myaka 18 y’amavuko AKAZUBA Cynthia niwe wegukanye ikamba rya Miss Kigali bwa mbere mu mateka y’u Rwanda mubirori byabereye mubusitani bwa Club Jali.

Cynthia Akazuba wabaye Miss Kigali 2007

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri umujyi wa Kigali wongeye gutegura iri rushanwa mu rwego rwo gushaka abakobwa bagombaga guhagararira Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda ryari rigiye kubaho bwa mbere nyuma ya 1994, aha NGAMIJE Winnie akaba ariwe waje kwegukana iri kamba ndetse n’ibisonga bye bahabwa amahirwe yo guhagararira iyi ntara muri iri rushanwa.

Winnie Ngamije Miss Kigali 2009

Muri uyu mwaka umujyi wa Kigali wahagarariwe nabakobwa bane aribo Winnie Ngamije ku myaka 22, Fiona Umunyana w’imyaka 24, Rita Uwera wari ufite imyaka 20 na Alice Kayumba warufite 19,aba nibo bahagarariye umujyi wa Kigali.

Abo nibo bahagarariye Umujyi wa kigali muri Miss Rwanda 2009

Mu mwaka wa 2012 nibwo hongeye gutorwa Nyampinga wiyi ntara GIRASO Joe Christa aba ariwe wegukana iri kamba.Giraso Joe Christa ku myaka 20 y’amavuko, Johali Nsengiyumva warufite imyaka 19 na Vanessa Ingabire warufite imyaka 18 nibo babonye amahirwe yo guhagararira iyi ntara mu irushanwa rya Miss Rwanda 2012.

Giraso Joe Christa Miss Kigali 2012

Giraso yigaga mu mwaka wa kabiri mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga rya Kigali (KIST) ishami ry’ubugeni (Architecture) mu gihe Johali Nsengiyumva yari arangije amashuri yisumbuye i Shyogwe mu ishami rya MPG (Mathematics Physics and Geography) na Vanessa Ingabire wigaga mu mwaka wa gatandatu (S.6) mu ishami rya Computer Sciences and Management kuri APACE.

Giraso Joe Christa n’ibisonga bye mbere yuko bitabira Miss Rwanda 2012

Ku nshuro ya gatatu harongera gutorwa abakobwa batatu bahagararira umujyi wa Kigali,ibirori byo kubatora bizabera muri Petit stade i Remera kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Gashyantare guhera i saa kumi nimwe z’umugoroba (5pm).

Ntuzacikwe nibi birori by’imboneka rimwe !!!

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw