REGISTRATION

about

News

Mu mafoto ,ubuzima bwa banyampinga muri Boot Camp ya Miss Rwanda 2016

Ku munsi wa kabiri ba nyampinga bamaze muri Boot Camp ,bakomeje kwiga byinshi kandi bishimira intambwe bagezeho dore ko iyi boot camp aribo bayisabiye kuyijyamo mu rwego rwo kurushaho kwitegura ijonjora rizaba ku itariki 14\2\2016.


Abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 bakomeje amasomo yabo ku munsi wa kabiri ,amwe mu masomo bari guhabwa harimo kwiga kuvugira mu ruhame ,kwiga gutambuka ndetse no kwiga kuri projet zabo bazabazwaho ku munsi w’ijonjora uzaba ku itariki 14\2\2016 kuri Petit Stade i Remera .

Amatora akaba akomeje kuri SMS VOTING ndetse ba nyampinga bakaba bakomeje kwishimira ibihe barimo kuko bemeza ko hari urwego bamaze kugeraho mu masomo bari kwigira mu mwiherero uri kubera hano mu Intara y’Iburasirazuba muri Hotel yitwa Golden Tulip




Kwinjira mu gitaramo cyo guhitamo abakobwa 15 bagomba gukomeza irushanwa ni 10000frw muri VIP ndetse 2000frw ahasanzwe ,ibirori bizatangira ku isaha ya saa kumi nimwe z’umugoroba kuri Petit Stade i Remera

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw