REGISTRATION

about

News

Mu bakobwa biyandikishirije mu burasirazuba, 11 bujuje ibisabwa.

Mu majojora y’ibanze yo gushakisha abazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016, mu ntara y’uburasirazuba, abakobwa 11 bujuje ibisabwa birimo uburebure buteganywa n’ibiro.

Uburasirazuba ni imwe mu ntara ikunda kugaragaramo umubare munini w’abakobwa nyuma w’umugi wa Kigali uza ku mwanya wa mbere mu bwitabire.

Nubwo hari hiyandikishije abarenga 20, abakobwa 14 nibo bageze ahabera amajonjora y’ibanze muri Silent Hotel iri mu mugi wa Kayonza. Muri aba 14, nyuma yo gupimirwa ku mugaragaro, abakobwa 11 nibo byagaragaye ko bujuje ibisabwa bakaba ari nabo bagomba kujya mu kiciro cyo kubazwa n’akanama nkemurampaka.
Abatsinze
• Kaneza Nickita wavutse mu 1996. Afite ibiro 51 n’uburebure bwa 1m76cm
• Akili Delyla wavutse mu 1996. Afite ibiro 57 n’uburebure bwa 1m74cm
• Kalingirwa Ange wavutse mu 1991. Afite ibiro 50 n’uburebure bwa 1m78cm
• Ikirezi Sandrine wavutse mu 1996. Afite ibiro 67 n’uburebure bwa 1m76cm
• Musanabera Sylvie wavutse mu 1993. Afite ibiro 61 n’uburebure bwa 1m70cm
• Gisubizo Abi Gaelle wavutse mu 1995. Afite ibiro 60n’uburebure bwa 1m70cm
• Uwimana Ariane wavutse mu 1994. Afite ibiro 59 n’uburebure bwa 1m75cm
• Umutoni Ruth wavutse mu 1996. Afite ibiro 66 n’uburebure bwa 1m75cm
• Irakoze Ornella wavutse mu 1996.afite ibiro 46 n’uburebure bwa 1m71cm
• Uwase Rangira Marie d’Amour wavutse mu 1997. Afite ibiro 45 n’ubrebure bwa 1m76cm
• Umutoniwse Laurence wavutse mu 1994. Afite ibiro 55 n’uburebure bwa 1m70cm

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw