REGISTRATION

about

News

Miss Rwanda mu majyepfo : 4 barakomeje undi umwe ashyizwe ku mugereka

Nyuma y’amajonjora y’ibanze abereye mu karere ka Huye yahuzaga abakobwa bo mu ntara y’amajyepfo mu irushanwa rya Miss Rwanda, abakobwa bane babonye amahirwe yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho, naho umwe ashyirwa ku mugereka kuko ashobora gusimbura uwagira ikibazo cyangwa agahabwa amahirwe igihe mu zindi ntara abakobwa batuzuye umubare uteganywa.

Karake Umuhoza Doreen,Umutoniwabo Cynthia,Isimbi Eduige ,Nasra Bitariho

nibo babonye amatike yo kubajyana mu cyiciro gikurikiraho mu buryo budasubirwaho, mu gihe Gaelle Gisubizo ashyizwe ku rutonde rw’agateganyo cyangwa umugereka nk’uko akanama nkemurampaka kabyifuje.

Uyu ashobora gusimbuzwa mugenzi we igihe yaba agize ikibazo kimwe n’uko ashobora kwitabazwa agashyirwa kuri uru rutonde igihe akanama nkemurampaka kaba gahisemo kumuha amahirwe.

Mu ntara y’amajyepfo hari hiyandikishije abakobwa 12 ariko abageze ahabera amajonkora ni 7.

Hari abakobwa 3 bakererewe bagera ahagombaga kubera amajonjora ijonjora ryatangiye bahita bisubirira iwabo.

Ijonjora rikurikira rizaba ku cyumweru ku itariki ya 17 Mutarama 2016 i Kayonza muri Silent Hotel hashakishwa abakobwa bazahagararira intara y’uburasirazuba.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw