REGISTRATION

about

News

Miss Rwanda : Inkuru y’intsinzi ku bizamini bya Leta yasanze 6 mu mwiherero.

Abakobwa 6 hahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016, bishimiye ko bagize amanota meza mu kizamini cya Leta, ubwo bari bari mu mwiherero hamwe n’abandi bakobwa bahatanira iri kamba.

Nubwo bahabwaga amasomo atandukanye bakanitoza kuvugira mu ruhame no gutambuka neza, bamwe muribo babaga bafite ikidodo bibaza ingano y’amanota yabo n’uko azasohoka ameze kuko aribwo bari bakirangiza amashuri yisumbuye.

Byabaye nka ya mata abyaye amavuta ubwo abakobwa 6 bose bari muri uyu mwiherero barimo Isimbi Eduige, Mutesi Jolly, Akili Delyla, Umutoniwabo Cynthia, Usanase Rangira Marie d’Amour, na Mutesi Eduige bamenyaga ko bagize hejuru y’inota ry’ifatizo mu gutsinda ikizamini cya LETA gisoza amashuri yisumbuye ya 2015.

Isimbi Eduige yagize amanota 37akaba yigaga mu mibare ubutabire n’ibinyabuzima (MCB) mu kigo cya Lycee Notre Dame de Citeau.

Mutesi Jolly yagize amanota 67. Yigaga Amateka, Ubukungu n’indimi (HEL) mu kigo cya King David Academy

Akili Delyla yagize 37. Yigaga indimi mu kigo cya Camp Kigali Secondary School.

Umutoniwabo Cynthia yagize 49. Yigaga imibare ubukungu n’ubumenyi bw’isi (MEG) mu kigo cya College Ami Des Enfants.

Usanase Rangira Marie d’Amour yagize 58. Yigaga imibare ubukungu n’ubutabire ( MEC ) mu kigo cya Glory Secondary School.

Mutesi Eduige yatsindiye kuri 37. Yigaga imibare ubugenge n’ubumenyi bw’isi ( MPG) mu kigo cya Lycee Notre Dame de Citeau.
Abandi bakobwa bari kumwe muri uyu mwiherero bakimara kumenya iby’uku gutsinda kwa bagenzi babo, babashimiye cyane babakora mu biganza babereka ko bishimiye iyi ntsinzi yabo.

Aba bakobwa batsinze ibizamini bya Leta baravuga ko uku gutsinda kubongereye amahirwe n’icyizere ko bashobora kugera umwe ku wundi bakaba bavugaga ko nta kabuza bashobora no kwegukana iri kamba.

Mu buryo busa n’ubwa kivandimwe, kuva ku itariki ya 14 nyuma y’amajonjora y’ibanze aba bakobwa bari mu mwiherero mu karere ka Bugesera mu mugi wa Nyamata muri Hotel Golden Tulip aho barimo bahabwa amasomo atandukanye ajyanye na gahunda za Leta, ubumenyi buzabafasha gukora akazi kabo igihe bazaba batsindiye iri kamba ndetse bakanahabwa imyitozo ngororamubiri, n’imyitozo yo kuzabafasha gutambuka igihe bazaba bageze ku munsi wa nyuma.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw