REGISTRATION

about

News

Miss Rwanda 2016 : Mu bakobwa 17 biyandikishirije mu majyaruguru, 5 nibo bujuje ibisabwa.

Mu cyumba cya Hotel Virunga iri mu mugi wa Musanze, ahabera igikorwa cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa batanu bagomba guhagararira intara, 5 nibo bigaragaye ko bujuje ibisabwa kugirango bemererwe kugera imbere y’akanama nkemurampaka mu gice cyo kubazwa ibibazo.

Uretse kuba uri umunyarwandakazi, ufite hagati y’imyaka 18 na 24, abakobwa banasabwa kuba bafite igihagararo cya metero imwe na sentimetero mirongo irindwi (1m70cm) n’ingano y’ibiro hagati ya 45 na 70.

Mu bakobwa 17 biyandikishirije guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2016 mu ntara y’amajyaruguru, abujuje ibisabwa ni 5 kuri ubu bakaba barimo bitegura kujyanwa imbere y’akanama nkemurampaka kagizwe na Mike Karangwa, Mugabushaka Jeanne De Chantal Eminante ,Rusaro Carine

Abakobwa bujuje ibisabwa ni :

• Uwamahoro Solange afite ibiro 47,7 n’uburebure bwa 1m70cm

• Umuhoza Sharifa ibiro 57 n’uburebure bwa 1m74cm

• Mujyambere Sheillah ibiro 50 n’uburebure bwa 1m75cm

• Harimana Umutoni Pascaline : ibiro 57.6 n’uburebure bwa 1m75

• Umutoniwabo Cynthia : ibiro 55 n’uburebure bwa 1m70cm

Abatsinze kuzahagararira Intara y’Amajyaruguru ni

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw