REGISTRATION

about

News

Miss Rwanda 2016 : Ba Nyampinga basuye abana mu bitaro (Amafoto+Video)

Nyampinga w’u Rwanda ni umukobwa uhiga abandi mu bwiza ,ubwenge ndetse ufite indangagaciro z’umunyarwandakazi ,irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 rikaba rirambanyije aho abakobwa 15 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 bari mu mwiherero mu ntara y’Iburasirazuba kuri Hotel yitwa Golden Tulip.


Uyu mwiherero w’abakobwa 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti :’’Tumenye amateka yaranze igihugu cyacu kandi turusheho gukunda igihugu cyacu ’’.

Muri uyu mwiherero abakobwa bakomeje kwigishwa byinshi birimo gukunda igihugu ndetse no kwiga ku indangagaciro z’umunyarwandakazi ,biga umuco nyarwanda dore ko benshi mu rubyiruko rw’u Rwanda usanga batagiye kugenda bibagirwa za kirazira .



Uyu munsi abakobwa bakaba basuye abana mu bitaro bya Nyamata ,uru ruzinduko rwabaye nyuma yo gupimwa ibyerekeye n’ubuzima bwabo hasuzumwa indwara z’ibyorezo n’izindi mu rwego rwo kumenya uko bahagaze hatagira uwaba afite indwara yakwanduza bagenzi be.

<

Mbibutse ko final ya Miss Rwanda 2016 izaba tariki 27/2/2016 kuri Camp Kigali

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw