REGISTRATION

about

News

Miss Rwanda 2016 : Ba Nyampinga basuye urwibutso rwa Genocide rwa Kigali

Abakobwa 25 barimo bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 basuye urwibutso rwa Genocide rwa Kigali, basobanurirwa incamake y’amateka mabi yaranze u Rwanda yatumye habaho Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.
Ikigereranyo cy’imyaka y’abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2016 kiri hagati ya 19 na 24. Ibi bivuze ko benshi muri aba batabonesheje amaso yabo amahano ya Genocide yagwiririye u Rwanda uretse kubyumva, kubisoma, cyangwa kubona bimwe mu bimenyetso. Uretse kuba ari bato mu myaka, benshi muri aba bakobwa ngo ni n’ubwambere bakandagiye ku rwibutso nubwo ngo bari basanzwe bitabira gahunda zo kwibuka.

Nyuma yo gusobanurorwa bimwe mu bice bigaragara inyuma by’urwibutso rwa Kigali, ba Nyampinga batemberejwe ibice bitandukanye bigize urwibutso rwa Kigali basobanurirwa amateka y’u Rwanda yanatumye habaho Genocide yakorewe abatutsi, babaza na bimwe mu bibazo bajyaga bibaza.

Miss Umuhoza Sharifa wanditse mu gitabo cy’abashyitsi mu izina rya bagenzi be, yanditse ko ba Nyampinga nyuma yo gusobanukirwa neza amateka mabi yaranze u Rwanda bigatera Genicide yakorewe abatutsi, babajwe n’amahano yagwiririye u Rwanda, yandika ko bo nk’urubyiruko bazaharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.
“Nyuma yo gusobanukirwa amahano ya Genocide yagwiririye u Rwanda biturutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda, tubabajwe n’ibyabaye kandi nk’urubyiruko tuzaharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho.”

Uretse igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Kigali, abakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda barateganya gusura n’urwibutso rwa Ntarama mu bugesera ku itariki ya 9 Gashyantare. Bazanasura inzu y’ingoro y’umurage w’u Rwanda i Nyanza mu Rukari ku itariki ya 11 Gashyantare mbere y’uko haba amajonjora abanziriza icyiciro cya Nyuma ku itariki ya 14 Gashyantare 2016.






address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw