REGISTRATION

about

News

Miss Rwanda 2016 : Amajonjora yo guhitamo abakobwa 15 yimuriwe ku itariki ya 14 Gashyantare

Urugendo rwo gushaka uzaba Miss Rwanda 2016 rurakomeje.

Rwanda Inspiration Back Up ifatanije n’inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, turamenyesha abo dukorana bose n’abanyarwanda muri rusange ko igikirwa kirimo kigenda neza.

Nyuma y’amajonjora y’ibanze yabereye mu ntara zose n’umugi wa Kigali, icyiciro gikurikiyeho ni amajonjora yo guhitamo abakobwa 15.

Byari biteganijwe ko guhitamo abakobwa 15 bizaba ku itariki 6 Gashyantare 2016. Ariko iki gikorwa kimuriwe ku itariki ya 14 Gashyantare 2016 kuri petit stade.

Twahisemo kwigiza inyuma iki gikorwa, kuko ku itariki ya 6 Gashyantare PETIT STADE izaba irimo imyiteguro yo gusoza irushanwa rya CHAN 2016 no kwitegura umukino wa nyuma uzaba ku itariki ya 7 Gashyantare 2016.

Abakobwa 15 bazaba bagiye mu kindi kiciro bazajya mu mwiherero ku itariki 15 Gashyantare, naho igikorwa cyo gutoranya Nyampinga kizaba ku itariki 27 Gashyantare 2016.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw