REGISTRATION

about

News

Miss Rwanda 2016 : Abakobwa 9 nibo bazahagararira umugi wa Kigali..

Nyuma y’amajonjora y’ibanze yaranzwe no guhangana gukomeye ku bakobwa bashakaga guhagararira umugi wa Kigali, Abakobwa 14 Nibo bemejwe n’akanama nkemurampaka ko babonye amahirwe yo guhagararira umugi wa Kigali mu cyiciro gikurikiyeho cy’amajonjora rusange.

Akanama nkemurampaka kagizwe na Eminante Mugabushaka, Mike Karangwa na Miss Carine Rusaro unahagarariye aka kanama bemeje ko muri rusange imisubirize n’imitambukire y’aba bakobwa byari ntamakemwa ariko ko bahisemo abakoze ibinoze kurusha abandi.

Uburanga n’imiterere by’umukobwa, Intambuko, uburyo bwo gusubiza neza n’ubuhanga bwo kugaragaza umushinga yakora aramutse abaye Miss Rwanda nibyo byagenderwagaho mu guha aba bakobwa amanota bikaba byasabaga iminota micye cyane kugirango umukobwa abe arangije kugaragaza ibi byose.

Abakomeje mu cyiciro gikurikiraho :

Mpogazi Vanessa
Ange Kaligirwa
Mutesi Eduige
Mutoni Jeanne
Ashimwe Fiona Doreen
Kwizera Peace Ndaruhutse
Umunezero Olive
Ikirezi Sandrine
Naima Rahamatali

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw