REGISTRATION

about

News

Miss Rwanda 2014 ni muntu ki ?

Hashize igihe gisaga icyumweru hatangijwe ku mugaragaro gahunda yo kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014.Nanubu kwiyandikisha birakomeje ku mukobwa wese ubyifuza kandi wujuje ibisabwa ngo yiyamamarize kuba Nyampinga w’uRwanda 2014.


Iyi modoka HYUNDAI I10 Grand nayo izahembwa Miss Rwanda 2014

Imitima ya benshi ikomeje kwibaza uzegukana iri kamba ryari risanzwe rifitwe na KAYIBANDA MUTESI Aurore kuva mu mwaka wa 2012, cyane cyane ko uyu mwaka bigaragara ko umubare wabazitabira iri rushanwa ushobora kuba munini ugereranije nindi myaka.

Ngiryo Ikamba rigiye guhatanirwa

Iri kamba ryegukanwa nyuma y’amajonjora mu ntara zose z’igihugu hagendewe ku ma bwiriza ajyenga aya marushanwa ku rwego mpuza mahanga,hiyongereye ho n’ubumenyi rusanjye k’uRwanda.

Ibisabwa kugirango wiyandikishe :
• Kuba uri Umunyarwandakazi kandi utuye mu Rwanda
• Kuba ufite nibura impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye
• Kuba ufite imyaka iri hagati ya 18 na 24 y’amavuko
• Kuba uzi Ikinyarwanda neza n’urundi rurimi rumwe mu zemewe na Leta y’uRwanda
• Kuba ufite uburebure bwa 1m70cm Kuzamura
• Kuba utarigeze ushaka cyangwa ngo ubyare

Kwiyandikisha bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi ku biro by’umuyobozi w’Umuco na Siporo muri buri Karere,ku mashami ya Cogebank mu turere twa Rubavu,Musanze,Muhanga,Rwamagana na Huye.Abari Kigali ni Ku Gisimenti cyangwa ku biro bya EAP mu igorofa ryo kwa Ndamage ahandi ni kuri uru rubuga ndetse no kuri Telefone igendanwa wandika , *878# ugakanda Yes maze ugakurikiza amabwiriza.

Birashoboka ko nawe wakwambikwa iri kamba,iyandikishe uyu munsi.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw