REGISTRATION

about

News

Miss Rwanda 2014 mu mujyi wa Kigali

Nyuma y’amezi asaga abiri amajonjora y’abakobwa bahagarariye intara zabo mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014 rizenguruka intara zose z’igihugu uko ari enye ubu noneho hatahiwe umujyi wa Kigali.

Aya majonjora yahereye ku ikubitiro mu ntara y’uburasirazuba,hakurikiraho amajyaruguru ,uburengerazuba ndetse n’amajyepfo,hagenda hatorwa bakobwa batatu bahagararira buri ntara nka Miss ndetse n’ibisonga bibiri.

Akiwacu Colombe,Ruth Uwera na Mukayuhi Yvonne bahagarariye intara y’uburasirazuba

Nubwo hakiri imyumvire iri hasi ku banyarwanda bamwe na bamwe,iri rushanwa ryagiye rigaragaza ubwitabire butari bucye,haba ku ruhande rw’abahatana ndetse nababa baje kwirebera abahagararira intara zabo.

Isimbi Melissa,Mutoniwase Marlene na Agasaro Grace bahagarariye intara y’amajyaruguru

Intara y’amajyepfo niyo iheruka kubona abazayihagararira dore ko ari nayo kugeza ubu ifite agahigo ko kuba yaragiye ivamo ba Miss Rwanda mu marushanwa abiri yose aheruka,gusa ubu hakaba hashobora kubamo impinduka kuko urebye abakobwa bose bamaze kwemererwa kuzitabira iri rushanwa buri wese yifite ikizere kandi yumva ashaka gukuraho aka gahigo ndetse no guhesha ishema intara aturukamo.

Mpogazi Vanessa,Umutesi Diane na Uwase Merveille nibo bahagarariye intara y’uburengerazuba

Kugeza ubu hamaze kuboneka abakobwa 12 bahagarariye izo ntara enye,hasigaye batatu bazahagararira umujyi wa Kigali,aba nabo biteganijwe ko bazamenyekana kuri uyu wa gatandatu tariki 8 Gashyantare 2014,kuri Petit Stade Amahoro guhera i saa Kumi nimwe z’umugoroba (5pm).

Hitayezu Belyse,Dukunde Mouna na Kayitesi Lydie bahagarariye intara y’amajyepfo

Tubibutse ko Nyampinga w’u Rwanda 2014 azamenyekana mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare tariki ya 22,iki kikaba ari igikorwa cya Minisiteri y’umuco na siporo ifatanije na Rwanda Inspiration backup ndetse na EAP (East African Promoters) naho umuterankunga uza ku isonga akaba ari Mutziigg ndetse na Cogebanque nibitangazamakuru bitandukanye mukumenyekanisha iki gikorwa.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw