REGISTRATION

about

News

Miss Kundwa Doriane yasabye abakobwa kubyaza umusaruro umwiherero

Miss Kundwa Doriane urimo usoza igihe cye cyo kwambara ikamba rya rya Nyampinga w’u Rwanda yasuye umwiherero w’abakobwa 15 bahatanira kumusimbura kuri uyu mwanya, abahanura kubyaza umusaruro uyu mwiherero kuko ngo ariho umukobwa akura icyizere cyo kwegukana iri kamba.


Ikiganiro cya Miss Kundwa Doriane urimo usoza manda ye, cyibanze ku kwiremamo icyizere no kubyaza umusaruro umwiherero nk’uyu kuko ngo bigishirizwamo amasomo menshi azafasha aba bakobwa n’igihe umwe muri aba bakobwa yaba babonye iri kamba.


Benshi muri aba bakobwa bafata Miss Doriane nk’umukobwa wabashije guhangana ibibazo by’itangazamakuru ryahoraga rimubaza impamvu atanoza neza inshingano ze, abandi bakamufata nk’umukobwa w’ikitegererezo kuko yabashije guhangana n’abandi umwaka ushize akabasha kubatwara ikamba.

Arimo aganira n’aba bakobwa, Miss Kundwa Doriane yagaragaje ko byaba ari igihombo kumara iminsi irenga 13 mu mwiherero ukahava utifitiye icyizere cy’uko Wabasha gusoza neza inshingano za nyampinga w’u Rwanda.

Benshi muri aba bakobwa babajije Doriane intwaro yakoreshaga kugirango abashe gukora bimwe mu bikorwa byari mu nshingano ze ababwira ko icy’ingenzi ari ukuzirikana amasomo wakuye muri uyu mwiherero [boot camp] nk’uko nawe yawubayemo umwaka ushize ubundi akanabibutsa kumenya gukorana n’abantu batandukanye kuko ngo ntawabashak kwifasha izi nshingano wenyine.

Abakobwa bari muri uyu mwiherero kuri ubu bakomeje guhabwa amasomo atandukanye ariko kumenyerezwa kugenda (Cat walk) kubwirizwa amahame y’umuco na gahunda z’igihugu ubundi bakigishwa kumenya kuvugira muruhame.

Nyuma ya buri somo haba igiha bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo cyangwa bakabazwa ibibazo bitandukanye berekana ko bafashe ibyo bigishijwe.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw