REGISTRATION

about

News

Min. Oda Gasinzigwa yakozwe ku mutima n’ubuhanga bwa banyampinga anabasezeranya ubufatanye.

Ministre ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa yatunguwe cyane n’ubuhanga bw’abakobwa bari mu irushanwa rya Miss Rwanda 2016 ubwo yitabiraga umuhango wo gusinya imihigo hagati y’aba bakobwa n’inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco wabaye mu gitaramo cy’imihigo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2016.

Ubwo aba bakobwa bari mu gitaramo cyiswe icy’imihigo, cyo kumurika no gusinyira ibyo bazakora ubwo bazaba babaye ba Nyampinga b’u Rwanda, Ministre Gasinzigwa yari umwe mu bashyitsi bakuru bari bitabiriye uyu muhango wabereye muri hotel Golden Tulip ahari umwiherero w’aba banyampinga.

Mu kiganiro yagiranye n’aba bakobwa, Ministre ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango Oda Gasinzigwa yabanje kwihaniza aba bakobwa abasaba kuzitwara neza igihe bazaba babonye amahirwe yo guhagararira u Rwanda, anabasaba kuzaha agaciro ikamba bazaba bahawe kuko ngo kwitwa Miss Rwanda ari ikintu gikomeye. Ijambo Rwanda.... rishyirwa inyuma ya Miss… ngo ni ibintu bikomeye abakobwa batagomba gukerensa. Yababwiye ko yatunguwe n’ubuhanga yabasanganye ariko ngo yajyaga anababona mu biganiro kuri televiziyo akaba yaratunguwe n’ubuhanga bw’aba bakobwa.

“muri abantu b’abahanga cyane kandi muzi ubwenge nkurikije ibyo mwagendaga musubiza kuko narabikurikiranaga byose kuri za television. Byaranshimishije cyane mbona ko mukwiye kwambikwa ikamba rya miss Rwanda”
Gasinzigwa avuga yibukije aba bakobwa ko bafite igihugu kibakunda kandi ko kibari inyuma.

Yanabwiye aba bakobwa ko n’urwego ayoboye [ministere y’umuryango] izaguma gutera inkunga ibikorwa by’aba bakobwa uko ishoboye.
Mu gusinya imihigo, aba bakobwa bahurije ku kuzasigasira umuco nyarwanda no kubera indorerwamo nziza abandi bakobwa bazaba bahagarariye kimwe no kugaragaza neza igihugu igihe bazaba babonye amahirwe yo kujya hanze y’u Rwanda.

ku munsi wo kuwa gatandatu ku itariki 27 Gashyantare 2016 nibwo hari igikorwa cya nyuma cy’amatora y’uzaba Nyampinga w’u Rwanda.















address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw