REGISTRATION

about

News

Menya neza abakobwa bazahagararira intara y’uburasirazuba muri Miss Rwanda 2014

Intara y’uburasirazuba niyo kwikubitiro yabonye abakobwa batatu bazayihagararira mu marushanwa ya Nyampinga w’uRwanda 2014, amajonjora yabaye tariki ya 28 Ukuboza 2013, mu mujyi wa Rwamagana munzu mberabyombi ya Centre d’Accueil St Agnes.

Akiwacu Colombe wegukanye ikamba rya Nyampinga w’intara y’uburasirazuba ni mwene Gatali Vital na Mukankusi Immaculee yavutse taliki ya 31 Ukwakira 1994,batuye mu karere ka Rwamagana intara y’uburasirazuba.Colombe arangije amashuri yisumbuye mu ishuri rya Stella Matutina Secondary School mu ishami ry’ Imibare,ubujyenjye n’ubutabire (MPC).Afite uburebure bwa 1m75 agapima ibiro 53, akanavuga neza Ikinyarwanda,igifaransa n’icyongereza.

Akiwacu Colombe nyuma yo kwegukana ikamba.

Ruth UWERA wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga ni mwene Gakwaya Augustin na Mukandahiro Fercula yavutse tariki ya 25 Nyakanga 1992, we n’umuryango we batuye mu gihugu cya Uganda,yiga mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’ Ubugeni mu bwubatsi (Architucture) mu ishuli rikuru rya KIST. Afite uburebure bwa 1m76 akanapima ibiro 55 kandi akavuga neza indimi eshatu ; Ikinyarwanda,igifaransa n’icyongereza.

Ruth Uwera asubiza ibibazo imbere y’akanama nkumurampaka

Mukayuhi Yvonne wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga ni mwene Gacinya Jean Jacques na Nyiratunga Josephine,yabonye izuba tariki ya 17 Werurwe 1991 ubu atuye mu murenge wa Kibagabaga,akarere ka Gasabo,Umujyi wa Kigali.Yvonne ni umunyeshuli mu ishuri rikuru rya Mount Kenya mu ishami ry’ubucuruzi mpuzamahanga (International Busness).Afite uburebure bwa 1m80 agapima ibiro 52 kandi akavuga neza indimi eshatu arizo Ikinyarwanda,igifaransa n’icyongereza.

Mukayuhi Yvonne nawe asubiza ibibazo.


Ngabo abakobwa batatu bahagarariye intara y’uburasirazuba

Nyuma y’intara y’uburasirazuba,amajonjora arakomereza muntara y’amajyaruguru ku wa gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2014,mu karere ka Musanze.

Kwiyandikisha birakomeje kandi bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi ku biro by’umuyobozi w’Umuco na Siporo muri buri Karere,ku mashami ya Cogebank mu turere twa Rubavu, Musanze, Muhanga,Rwamagana na Huye.Abari Kigali ni Ku Gisimenti cyangwa ku biro bya EAP mu igorofa ryo kwa Ndamage ahandi ni kuri uru rubuga ndetse no kuri Telefone igendanwa wandika , *878# ugakanda Yes maze ugakurikiza amabwiriza. Kwiyandikisha ni ubuntu.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw