REGISTRATION

about

News

Menya neza abakobwa batatu bahagarariye intara y’amajyaruguru muri Miss Rwanda 2014

Tariki 11 Mutarama 2014 nibwo intara y’amajyaruguru yabonye Nyampinga n’ibisonga bye bibiri akaba ari nabo bayihagarariye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014.

ISIMBI Melissa niwe wabaye Miss w’intara y’amajyaruguru,ni mwene NKUBITO Athanase na MUKANDOLI M.Gorette batuye mu karere ka Kicukiro.Melissa yabonye izuba tariki 16 Kanama 1993,amashuri ye yisumbuye yayasoreje mu ishuri rya APAPER mu ishami ry’amateka,ubukungu n’ubumenyi bw’isi (HEG),avuga neza kinyarwanda,igifaransa n’icyongereza akagira uburebure bwa 1m73.

Isimbi Melissa Nyampinga w’intara y’amajyaruguru

MUTONIWASE Marlene niwe wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga wiyi ntara,ni mwene BUKURU Mutima Jean na MUKANKUYO M.Jeanne batuye mu karere ka Kicukiro.Yavutse tariki ya 31 Nyakanga 1991,yiga muri kaminuza yihyenga ya Kigali(ULK)mu ishami ry’icunga mutungo (Finance),avuga neza ikinyarwanda, igifaransa n’icyongereza akanagira uburebure bwa 1m70.

Mutoniwase Marlene Igisonga cya mbere cya Miss

AGASARO Grace wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga,akaba mwene BUGANZA Alphonse na NGABERA Philo batuye mu karere ka Gasabo.Grace yiga muri kaminuza ya Mount Kenya mu ishami ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga ,azi ikinyarwanda n’igifaransa neza,akagira uburebure bwa 1m70.

Agasaro Grace igisonga cya kabiri cya Miss

Nyuma y’intara y’uburasirazuba n’amajyaruguru kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2014 hatahiwe intara y’uburengerazuba,ibirori by’aya majonjora bikaba bizabera munzu mberabyombi ya RTUC mu mujyi wa Rubavu.

Kwiyandikisha birakomeje kandi bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi ku biro by’umuyobozi w’Umuco na Siporo muri buri Karere,ku mashami ya Cogebank mu turere twa Rubavu, Musanze, Muhanga,Rwamagana na Huye.Abari Kigali ni Ku Gisimenti cyangwa ku biro bya EAP mu igorofa ryo kwa Ndamage ahandi ni kuri uru rubuga ndetse no kuri Telefone igendanwa wandika , *878# ugakanda Yes maze ugakurikiza amabwiriza. Kwiyandikisha ni ubuntu.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw