REGISTRATION

about

News

Menya neza abahagarariye intara y’uburengerazuba muri Miss Rwanda 2014

Amajonjora yabahagararira intara zitandukanye z’igihugu arakomeje kandi ari kugenda neza,intara y’uburasirazuba,amajyaruguru n’uburengerazuba nizo zimaze kubona abazihagararira muri iri rushanwa.

Mpogazi Vanessa wabaye Nyampinga w’intara y’uburengerazuba ni mwene Mpogazi Emmy na Gahamanyi Mediatrice batuye mu Rugunga mu karere ka Nyarugenge. Yavutse tariki ya 20 Mata 1995,amashuri ye yisumbuye yayasoreje mu ishuri rya Gashora Girls Academy mu ishami ry’imibare,mudasobwa n’ubukungu(MEC). Vanessa avuga neza icyongereza,igifaransa n’ikinyarwanda.Afite uburebure bwa 1m78 agapima ibiro 52.

Mpogazi Vanessa yari yambaye nimero 8

Umutesi Diane wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga ni mwene Seruhungo Alphone na Mushonganono Clotilde batuye ku Kimironko mu karere ka Gasabo, yabonye izuba tariki 9 Mata 1991.Ubu yiga mu ishuri riukuru ya KIM mu ishami ry’ubukungu(Finance).Diane avuga neza ikinyarwanda,igifaransa,icyongereza n’igiswahili,afite uburebure bwa 1m70 agapima ibiro 54.

Umutesi Diane yari yambaye nimero 14

Uwase Merveille wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga ni mwene Mazimpaka Innocent na Murorunkwere Esperence yavutse tariki ya 5 Gashyantare 1993,batuye Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.Amashuri ye yisumbuye yayasoreje mu ishuri rya APE Rugunga mu ishami ry’imibare,ubukungu n’ubumenyibwisi(MEG).Avuga neza icyongereza,igifaransa n’ikinyarwanda,akareshya na 1m73 agapima ibiro 50.

Uwase Merveille yari yambaye nimero 6

Aba bakobwa baje biyongera kubandi bamaze gutoranwa kuzahagararira intara y’uburasirazuba n’intara y’amajyarugur muri iri rushanwa rya Miss Rwanda.Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 haraba hatahiwe intara y’amajyepfo,ibirori bizabera munzu mberabyombi ya Kaminuza y’ u Rwanda (Auditaurium).

Iri rushanwa ritegurwa na Ministeri y’umuco na Siporo kubufatanye na Rwanda Inspiration Backup (RIB ltd) ndetse na East African Promoters (EAP ltd) rigaterwa inkunga na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cya Mutzig ,Cogebank,RBA,TV10,WDA nabandi.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw