REGISTRATION

about

News

MU MAFOTO:Uko igikorwa cyo guhitamo abakobwa bazahagararira Intara Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2015 cyagenze

By Alain-Patrick Kanyarwanda Photo:Plaisir Muzogere

Nyuma y’Intara eshatu zibanza ,kuri iki cyumweru tariki 18 Mutarama 2015 hatahiwe intara y’Uburasirazuba ,aho muri Rwamagana muri Silent Hill Motel ariho turi gukurikira igikorwa cyo gushaka abakobwa bazahagararira Intara y’Iburasirazuba uyu mwaka.


Ku isaha ya saa saba n’iminoa 45 igikorwa cyo kwakira no gupima cyari gitangiye .

Muri uyu mwanya nyuma yo gutombora imibare yabo ibaranga ,bakajya kwambara imyambaro mishya bateguriwe,ubu mu cyumba bari bubarizwemo hageze ba Nyampinga 15 bamaze kunyura imbere y’ababishinzwe bemeje ko baza mu irushanwa.

Hano muri Silent Hill Motel mu bakobwa 28 biyandikishije ,ubu 17 nibo bujuje ibisabwa harimo uburebure n’ibiro bisabwa umukobwa wiyamamariza Miss Rwanda 2015


Malonga Rotine Alice 1,1.79m ,66kg

Umulisa Annick 2, 1.71m 59 kg

Mutoni Balbine 3, 1.70m 54kg
Ishimwe Gisele Daisy 4, 1.72m 63kg
Ikirezi Charity 5, 1.70m 51kg
Sozera Henriette 6, 1.70m 70kg
Umuhoza Nadette 7, 1.70m 60kg
Uwiman Ariane 9, 1.71m 63kg
Wirira Parfaite 10, 1.70m 61kg
Kalisa Honorine 11, 1.70m 52kg
Mukantabana Happiness 12, 1.72m 64kg
Ishimwe Gakuba Noella 13, 1.72m 58kg
Isimbi Lydia 14, 1.82m 66kg
Fortunate Angel 15, 1.70m 58kg
Akacu Lynca 16, 1.80m 64kg
Naringwa Fiona Mutoni 17, 1.70m 58kg
Mugisha Raissa 18, 1.70m 55kg

Muri uyu mwanya hagezweho kubaza aba bakobwa bahatana kuva kuwa mbere kugera ku wa 18.

Bwana Lauren Makuza niwe mushyitsi mukuru hano Kayonza

Muri uyu mwanya hari kubazwa numeo 2 ariwe Umulisa Anick ariwe uri kubazwa n’abajudge barimo Bunyeshuri John,Aline Gahongayire na Mike karangwa.Barakomeza gukurikirana kuva kuri 1kugera kuwa Nyuma wa 17 banyura imbere y’akanama kababaza ibibazo bitandukanye byo mubuzima busanzwe.

“Mubyukuri nubwo bitari binyoroheye,ariko bavuze ibiri ukuri kandi binyigishije ,kabone naho hari aho mbonye No/Oya ,ubutaha nzabihindura”-Ibi bivuzwe na Ikirezi Charity wambaye 5 ,yaganiraga n’itangazamakuru avuye mucyumba yabarizwagamo.


Ikirezi Charity amaze kubazwa

Habaye kwiyongera k’umukobwa wa 18 witwa Umurerwa Shalon ari nawe ubu uri kubazwa bwa nyuma yambaye numero 20 areshya na 1.7m apima 58 Kg.

Uyu ni Miss Colombe uvuze ko nawe abizi ko abakobwa b’Iburasirazuba ari beza.

Ku isaha ya 17h50 za Kigali na Kayonza igikorwa cyo gushaka abazahagararira intara y’Iburasirazuba kirangiye aba bakurikira aribo bashoboye gukomeza:Umuhoza Nadette 82% ;Uwiman Ariane 79.6% ;Akacu Lynca 86%
Naringwa Fiona Mutoni 80% ;Mutoni Balbine 79.6%.

Aba bakobwa uko ari batanu nibo batambutse iburasirazuba


Abashyizwe muri probation/amahirwe ni Malonga Rotine Alice1,Ishimwe Gisele Daisy 4, na Fortunate Angel 15.
Iki gikorwa cyarimo kubera hano muri Kayonza kirahumuje ,mwakoze gukurikira www.missrwanda.rw birakomeza tuzakomeza kubabwira uko bigenda bikurikirana.Ndetse no ku mbugankoranyambaga zacu murahasanga amakuru yihuse kandi y’ukuri.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw