REGISTRATION

about

News

MU MAFOTO:Uko gutoranya abazaba Nyampinga mu ntara y’Amajyepfo byagenze

By Alain Patrick Kanyarwanda Photo:Don &Plaisir

Muri uyu mwanya turi muntara y’amajyepho,muri HUYE ari naho kuri uyu munsi wa gatatu w’irushanwa ku itariki ya 17 Mutarama 2015 ,aho nyuma y’abakobwa 15 bari bariyandikishije 5 gusa aribo basanze bujuje ibisabwa ,akaba ari nabo tugiye gukurikira hano muri kino cyumba cy’inama cya Hoteli ya Credo muri Huye.


Abakobwa baje kwiyandikisha mu byicaro byabo

*Habanje igikorwa cyo kubakira aho bagombaga kwicara ,hegeranye neza neza naho itangazamakuru ritandukanye ryicaye:abaterankunga bacu amawebsites,amaradiyo ndetse n’amatelevisiyo.


Uyu mukobwa atomboye numero ya mbere mu binjira mu cyumba kirimo abakemurampaka

*Bagirishya Jean De Dieu bita Jado Castar ushinzwe igikorwa cyo gupima no kureba ibisabwa ko byujujwe ahamagaye abakobwa ngo baze barebe ko bari kumurongo umwe .


Barabanje gukorerwa igenzura mubiro n’uburebure.

*Muri uyu mwanya mubakobwa 15 biyandikishije ,hasanze 5 muribo aribo bujuje ibisabwa ubu nibo tugiye gukurikira ibyabo muri uyu mwanya.

Abo bakobwa bapimwe ni aba bakurikira:Joelle Ruzigana Giriwanyu 1.74m,63 kg
Bagwire Keza Joannah 1.75 m ,63 kg
Daniella Nkurunziza 1.71m ,50 kg
Belinda Mukunde 1.71m ,49 kg
Divine Ingabire 1.77 m ,69 kg

Aba nibo bujuje ibisabwa byose

*Ubu abagize akanama nkemurampaka bagizwe na Mike,Aline na John bagiye guhamagara abakobwa bose ngo nbabwirewe amanota yabo nuko batsinze.Ahari inzego zitandukanye kurwego rw’igihugu haba munzego za gisivili na gisilikare.


Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa i Huye

*“Natwe nk’abari bahari hano nk’indorerezi MINISPOC turabona ibyavuyemo ari ukuri ,natwe turabishyigikiye !”-Lauren Makuza muri uyu mwanya niwe utanze ijambo mu izina ry’abashyitsi bakuru muri iki gikorwa.


Makuza Lauren kuva muri MINISPOC nawe ari muri kino cyumba

*Ku isaha ya saa kumi n’iminota icumi z’umugoroba wo kuwa 17 Mutarama 2015 igikorwa cyo gutora abazahagararira intara y’amajyepfo kirahumuje aho ,aba bakurikira aribo batsindiye kuzahagararira iyi ntara :
Joelle Ruzigana Giriwanyu 80,6%
Bagwire Keza Joannah 79,5%
Belinda Mukunde 71,3%
Divine Ingabire 82,6%

Mu gihe cyo gutanga amanota Makuza ,Gahongayire n’abakobwa batsinze

Naho uwitwa Daniella Nkurunziza 48,3% we ntabashije gukomeza mu irushanwa ry’uyu munsi.Kumunsi w’ejo igikorwa kizakomereza mu ntara y’iburasirazuba mu mugi wa Rwamagana.

MU YANDI MAFOTO REBA UKO I HUYE BYARI BYIFASHE :/Don &Plaisir.

Turashimira abaterankunga n’abafatanyabikorwa b’igikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda "Miss Rwanda 2015".Turabashimira namwe mwese abakomeje kudukurikira haba kurubuga rwacu n’imbuga nkoranyambaga zacu.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw