REGISTRATION

about

News

Kwiyandikisha muri Miss Rwanda 2014 byatangiye no kuri Telefone zigendanwa

Tariki ya 11-18 Ugushyingo 2013, uyu munsi icyumweru kiruzuye neza hatangijwe ku mugaragaro gahunda yo kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014, aho kwiyandikisha bikorerwa ku biro by’umuyobozi w’umuco na Siporo muri buri karere,ku mashami ya Cogebank aherereye mu turere dutandukanye tw’igihugu,mu ma kaminuza ndetse no kuri uru rubuga.

Ministeri y’umuco na Siporo nabafatanya bikorwa bayo bakomeje korohereza abana babakobwa bujuje ibisabwa kandi bifuza kujya muri iri rushanwa,ubu noneho babashiriyeho uburyo bushya kandi bworoshye bwo kwiyandikisha kuri Telefone igendanwa.


Mushyoma Joseph umuyobozi wa EAP,Umunyabanga uhoraho muri ministeri y’umuco na Siporo,Mitali Protais Ministri w’Umuco na Siporo na Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa RIB ltd.

Kwiyandikisha bikorwa wandika : *878# maze ugakanda “Yes†ubundi ugakurikiza amabwiriza.Ubu buryo buroroshye kandi ntibusaba Telefone zihambaye kuko ubwoko bwose bwa Telefone igendanwa waba ufite ushobora kwiyandikisha.


Kwiyandikisha ni ukwandika *878# ugakanda Yes maze ugakurikiza amabwiriza

Irushanwa ry’uyu mwaka rifite intego igira iti : “My beauty and skills,my tools for self reliance†ugenekereje mu Kinyarwanda :“Ubwiza n’ubumenyi bwanjye ni intwaro mu kwihesha agaciro†.

Iri rushanwa ribayeho ku nshuro ya gatatu nyuma ya 1994,rikomeje kurangwa n’udushya twinshi ahanini ku bijyanye n’ibihembo ndetse n’imitegurire ugereranije nindi myaka yabanje.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw