REGISTRATION

about

News

Kwiyandikisha kubahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016 byatangiye.

Nyuma yo gufungura ku mugaragaro ibikorwa bya Nyampinga w’u Rwanda 2016, hahise hanatangazwa ko mu masaha atagera kuri arindwi kwiyandikisha biba bitangiye ku bakobwa bashaka guhatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2016.

Kwiyandikisha birakorerwa kuri Internet www.missrwanda.rw aho waba uri hose mu Rwanda cyangwa hanze ku wujuje ibisabwa.
Uwiyandikisha ni uwujuje ibikurikira.

  • Kuba ari umunyarwandakazi (Indangamuntu cg Pasiporo)
  • Kuba afite imyaka hagati ya 18 na 24
  • Kuba yararangije amashuri yisumbuye
  • Kuba azi kuvuga neza Ikinyarwanda nurundi rurimi hagati y’Icyongereza n’Igifaransa
  • Kuba afite uburebure guhera kuri 1,70 m
  • Kuba afite hagati y’ibiro 45 – 70 (kgs)
  • Kuba atarigeze abyara
  • Kuba yiteguye kuguma mu Rwanda byibuze mu gihe cy’umwaka nyuma yo gutorwa nka Nyampinga
  • Ntagomba gushyingirwa cyangwa gushinga urugo mu gihe akiri Nyampinga
  • Kuba yiteguye guhagararira u Rwanda ahantu hose n’igihe cyose abisabwe cyangwa biri ngombwa ;
  • Kuba yiteguye gukurikiza no kubahiriza amahame yose n’amabwiriza agenga ba Nyampinga.

Kwiyandikisha byatangiye saa sita z’ijoro ku itariki ya 23 Ukuboza 2015 bikazajya birangira ari uko ibikorwa by’amajonjora bimaze kugera mu ntara uwiyandikisha ashaka kwiyandikishirizamo. Ibi bivuze ko kurangiza kwiyandikisha bitazarangirira rimwe mu gihugu, ahubwo bizajya birangira mu ntara imwe ariko ahandi bigakomeza igihe amajonjora atarahagera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Ishimwe Dieudonne umuyobozi wa Rwanda Inspiration Back Up itegura iki gikorwa, yagiriye inama abiyandikisha kwiyandikishiriza mu ntara bafiteho amakuru menshi kuko igihe azaba atowe azasabwa umusanzu we mu iterambere ry’iyo ntara.

« ikibazo si aho umukobwa yiyandikishirije ahubwo ikibazo ni impamvu yatumye umukobwa yiyandikishiriza muri iyo ntara. Birashoboka ko yahize, yahakoze, yahabaye, mama we cg papa we akaba ahavuka cyangwa se akunda kuhagenda »
Uyu muyobozi yasobanuye ko umunyarwandakazi afite uburenganzira bwo kwiyandikisha mu ntara ashaka yose mu Rwanda, nk’uko n’umwaka ushize byari bimeze ariko agasaba ko uwiyandikisha abanza kureba isano rya hafi afitanye n’ako gace kuburyo yajya abasha gufatanya nayo mu bikorwa by’iterambere.

Kwiyandikisha bikorerwa gusa kuri internet.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw