REGISTRATION

about

News

Kuki hatorwa Miss Rwanda ?

U Rwanda ndetse nibindi bihugu bitandukanye ku isi, bigira amarushanwa y’ubwiza aho umukobwa urushije abandi yambikwa ikamba ndetse akanahabwa izina rya MISS wicyo gihugu. Mu guhitamo uwambikwa ikamba muri iri rushanwa ahanini hagenderwa ku bwiza bw’inyuma(Physical), ubuhanga (intelligence),impano(talent) ndetse nuburyo abahatana basubiza ibibazo babazwa n’akanama nkemurampaka.

Aya marushanwa y’ubwiza yatangiye mu myaka myinshi mbere ya Yesu, ku nshuro yambere mu mwaka w’1854 niho hateguwe irushanwa ryenda gusa nkayikigihe rikaba ryarabereye muri leta zunze ubumwe z’america, riteguwe na Phineas Taylor Barnum. Nyuma yiri rushanwa hagiye hakomeza gukorwa amarushanwa y’ubwiza atandukanye gusa nanone abayategura bakibanda ku bwiza n’indangagaciro z’abenegihugu bitewe naho ryaberaga. Mu Rwanda ryabaye bwa mbere mu mwaka w’ 1992.

Margaret Gorman Miss USA 1921 wahawe akabyiniro ka First Miss

Mu kiganiro na Lion Imanzi wari umushyushya rugamba (Mc)mu birori bya Miss Rwanda 1994,avuga ko “Bwambere ryabaye mu 1992 hambikwa ikamba Miss Rwanda 1993 waje gusimburwa tariki ya 17 Ukuboza 1993 na Dalila Uwera wabaye Miss Rwanda 1994.Iri kamba yaryambitswe ari umunyeshuri muri IFAK,ahembwa ibihembo bifite agaciro k’ibihumbi mirongo itanu by’amafaranga y’uRwanda (50.000Rfw)†. Nubwo iri rushanwa ryabaga, ntiryitabirwaga cyane ugereranije nuko ubu bimeze kuko imyumvire y’abanyarwanda muri rusange kuri iki gikorwa yari ikiri hasi.

Uwera Delilah Miss Rwanda 1994

Miss w’igihugu aba afite inshingano zo guhagararira no kugera aho abakobwa bagenzi be baba batabasha kugera,guhagararira igihugu mu marushanwa y’ubwiza ndetse no gufata iyambere mu gufatanya na bagenzi be kubaka no guteza imbere igihugu.
Kwiyandikisha muri iri rushanwa rigiye kubaho ku nshuro ya gatatu nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi birakomeje kandi bikorwa kubuntu.

Kwiyandikisha bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi ku biro by’umuyobozi w’Umuco na Siporo muri buri Karere,ku mashami ya Cogebank mu turere twa Rubavu, Musanze, Muhanga,Rwamagana,Huye.Abari Kigali ni Ku Gisimenti cyangwa ku biro bya EAP mu igorofa ryo kwa Ndamage ahandi ni kuri uru rubuga ndetse no kuri Telefone igendanwa wandika *878# ugakanda Yes maze ugakurikiza amabwiriza.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw