REGISTRATION

about

News

Kuki hasabwa kugira hagati y’imyaka 18 na 24 y’amavuko kugirango wiyamamaze muri Miss Rwanda 2014 ?

Mugihe mu Rwanda hatangijwe kwiyandikisha ku bakobwa bazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2014,bimwe mu bisabwa kugirango wiyandikishe harimo kuba ufite hagati y’imyaka 18 na 24 y’amavuko ; aha ukaba wakwibaza impamvu nyamukuru y’iyi myaka.

Ubundi imyaka y’ubukure iteganywa n’ itegeko nshinga ry’u Rwanda ndetse nandi mategeko asanzwe akoreshwa mu Rwanda ni 18, aho uyujuje aba yemerewe gukora gahunda zitandukanye za leta nk’umuntu mukuru, cyane cyane ko kuri iyo myaka uwize neza aba arangije amashuri y’isumbuye.

Ikindi nuko guhera ku myaka 18 y’amavuko, umuntu ashobora kuba yagira ibitekerezo by’umuntu mukuru kandi akaba yabasha no kubishyira mu bikorwa kuburyo byagirira akamaro sosiyete arimo.

Ngiryo ikamba Miss Rwanda 2014 azambikwa

Nkuko bitangazwa n’itsinda ry’ abafatanyabikorwa ba Ministeri y’umuco na siporo mu gutegura iki gikorwa , gushyiraho iyi myaka ahanini biva ku kuba umukobwa wujuje imyaka 18 aba akuze bihagije nkuko biteganywa n’amategeko yacu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, dore ko no muyandi marushanwa cyane cyane Miss world, hatajyamo umukobwa urengeje imyaka 24 y’amavuko. Kandi bikaba biteganijwe ko Miss Rwanda 2014 yazitabira amarushanwa mpuzamahanga.

Hyundai I10 Grand nicyo gihembo Nyamukuru cya Miss Rwanda 2014

Kwiyandikisha bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi ku biro by’umuyobozi w’Umuco na Siporo muri buri Karere,ku mashami ya Cogebank mu turere twa Rubavu,Musanze,Muhanga,Rwamagana na Huye.Abari Kigali ni Ku Gisimenti cyangwa ku biro bya EAP mu igorofa ryo kwa Ndamage ahandi ni kuri uru rubuga ndetse no kuri Telefone igendanwa wandika , *878# ugakanda Yes maze ugakurikiza amabwiriza. Kwiyandikisha ni ubuntu.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw