REGISTRATION

about

News

Kubara inkuru mpamo y’ibitatse u Rwanda byahagurukije ba Nyampinga bajya gusura Akagera.

Mu gihe umwiherero ukomeje, abakobwa 15 bari musi Miss Rwanda 2016 bazengurukijwe pariki y’Akagera iri mu burasirazuba bw’u Rwanda, basura urusobe rw’ibinyabuzima n’amoko atandukanye y’inyamanswa ari muri iyi pariki kugira ngo igihe bazaba batorewe guhagararira u Rwanda bazabashe gusobanura badategwa ibyiza bitatse u Rwanda nk’ababyiboneye n’amaso.



Benshi muri aba bakobwa bavuga ko bari basanzwe babifite mu nzozi kuba basura pariki y’Akagera ariko ngo bakaba batari barigeze babona amahirwe yo kuherekeza nk’uko bagendaga babisobanura. Gusa ngo kuri bo ni amahirwe adasanzwe azabafasha gusobanurira abakerarugendo n’abandi bashaka gusura u Rwanda ibyiza birutatse.


Mu kiganiro na Ishimwe Dieudonne utegura iri rushanwa, avuga ko ubusanzwe abakobwa bajyaga basobanura ibyiza bitatse u Rwanda ariko bimwe muri ibyo batarigeze babibonesha amaso yabo ariko kuri iyi nshuro ngo bifuje ko abakobwa bamenya ubukungu bukubiye mu rusobe rw’ibinyabuzima bikurura abakerarugendo bahereye kubiri muri pariki y’Akagera iri mu burasirazuba bw’igihugu.


“Ntabwo abakobwa bagomba kuzajya bahora basobanura ibyiza bitatse u Rwanda kandi harimo bimwe bataragira amahirwe yo kubona. Twahisemo kubajyana husura AKAGERA NATIONAL PARK kugira ngo bamenye kurushaho uburyo u Rwanda rwacu rukungahaye bazajye banabibwira abandi bashaka gukorera ubukerarugendo hano mu Rwanda.”

Gusura iyi pariki kuri bamwe muri aba bakobwa byari ibintu bishimishije aho bamwe batunguwe no kubona inyamanswa babonye ku nshuro ya mbere mu buzima bwabo abandi bakanezezwa no kugendesha amaguru bazenguruka umukenke n’urucaca byo muri iyi pariki.

Abakobwa bahawe umwanya wo gusobanuza bimwe mu bibazo bibaza kuri iyi pariki banatemberezwa ibice bikuru bikuru bigize iyi pariki bafashijwe n’abashinzwe kurinda iyi pariki ndetse n’abashinzwe gutembereza abakerarugendo.

Aba bakobwa basuye Pariki y’akagera nyuma yo gusura ibindi bice bitandukanye bibitse amwe mu mateka y’u Rwanda nk’urwibutso rwa Kigali n’urwa Ntarama ruri mu karere ka Bugesera. Mu gihe aba bakobwa bari mu mwiherero aba bakobwa bakomeje kwitegura umunsi wa nyuma w’iri rushanwa uri ku itariki ya 27 Gashyantare 2016 mu ihema rya Camps Kigali aho bazatoranywamo Nyampinga n’ibisonga bye bine.


Ushobora guha amahirwe umwe muri aba bakobwa ukoresheje ubutumwa bwo kuri sms ubanje kwandika ijambo Miss ugasiga akanya ukandika inomero ye ubundi ukohereza kuri 1718.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw