REGISTRATION

about

News

Ku nshuro ya gatatu hagiye gutorwa Nyampinga w’ u Rwanda 2014

Ku nshuro ya gatatu mu Rwanda hagiye kongera gutorwa Nyampinga w’ u Rwanda ukaba azasimbura Miss Mutesi Kayibanda Aurore wari Nyampinga kuva mu mwaka wa 2012.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali asobanura uko icyo gikorwa giteganyijwe.

Hagendewe ku mabwiriza agenga itorwa rya Nyampinga, abarushanwa bazajonjorwa ku rwego rw’Intara ndetse n’umujyi wa Kigali.

Kwiyandikisha biteganyijwe gutangira ku itariki ya 11 Ugushyingo 2013.

Abifuza guhatanwa muri aya marushanwa bazajya ku biro bikuru by’Intara cyangwa ku Turere barebe ushinzwe umuco kuri buri rwego.

Hashyizweho na za Site aho abandi babyifuza bashobora kwiyandikishiriza aho harimo nko ku ishami rya Cogebank riri i Rubavu, Musanze, Huye na Kisiminti i Remera ndetse noo ku rubuga rwa internet rwa www.missrwanda.rw.


Miss Rwanda 2012 Mutesi Kayibanda Aurore

Ibi bizabera hirya no hino mu Ntara no mu Mujyi wa Kigali. Gusoza kwiyandikisha biteganyijwe hagati y’itariki ya 28 Ukuboza 2013 na 31 Mutarama 2014.

Nyuma y’ayo majonjorwa azaba yabaye mu gihugu cyose abakobwa batatu nibo bazahagararira Intara bakomokamo ku rwego rw’igihugu.

Abakobwa 15 bazaba bitabiriye irushanwa rya Nyampinga, uzahiga abandi azambikwa ikamba ku itariki ya 22 Gashyantare 2014.

Mu bisabwa kuba waba Miss Rwanda harimo kuba uri Umunyarwandakazi, ufite hagati y’imyaka 18 na 25, ufite uburebure bungana na 1.7m, kuba wifitiye icyizere no kuba ushobora kuba wakwisobanura imbere y’abantu kandi ukiri ingaragu utari washaka.

Uzegukana iri kamba azahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga anyuranye, anagire uruhare mu bikorwa binyuranye bigamije iterambere ry’igihugu.

Abazaba batoranyijwe kujya mu irushanwa bazamara igihe kingana n’iminsi 10 mu ngando ‘Boot Camp’ basobanurirwa gahunda zinyuranye z’ubuzima bw’igihugu n’icyo urubyiruko rutezweho mu iterambere ry’igihugu.

Miss Mutesi Kayibanda Aurore yashimiwe na Minisiteri uburyo yagiye ahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye yagiye yitabira akagerageza kuyitwaramo neza.

Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yasabye Abanyarwandakazi kwitinyuka bakajya bitabira ibikorwa nk’ibi.

Aba ni abanyamakuru bari bitabiriye gusobanurirwa uko icyo gikorwa kizagenda.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw