REGISTRATION

about

News

ITANGAZO rigenewe abanyamakuru bifuza kuzatara amakuru ku gikorwa cy’ijonjora rya ‪Miss Rwanda 2016‬.

Amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda uhiga abandi mu mwaka 2016 ararambanyije ,kuri ubu akaba agiye gutangirira mu Ntara y’amajyarugu mu karere ka Musanze .

Abakobwa bahatanira iri kamba bakaba bakomeje kwiyandikisha binyuze ku rubuga (www.missrwanda.rw) ,bimwe mu bisabwa hakaba harimo kuba ari umunyarwandakazi ,afite imyaka iri hagati ya 18 kugeza kuri 24,kuba afite uburebure 1.70 ,kuba afite ibiro hagati 45 kugeza kuri 70 ,kuba yararangije amashuri yisumbuye ,kuba atarabyara ...

Ku itariki 9/1/2016 saa munani kuri Virunga Hotel i Musanze nibwo hazamenyekana abakobwa 5 bazaba bahagarariye intara y’Amajyaruguru .

Mbere y’uko igikorwa gitangira nyir’izina ,ubuyobozi bwa Rwanda Inspiration Back Up bushyize hanze itangazo rigenewe ibinyamakuru byose ,ni iri rikurikira :

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw