REGISTRATION

about

News

Intara y’uburengerazuba nayo yabonye abayihagararira muri Miss Rwanda 2014

Kuri uyu wagatandatu tariki 18 Mutarama 2014 ahagana saa cyenda z’umugoroba nibwo munzu mberabyombi ya RTUC mu mujyi wa rubavu habere ibirori byo gutora abakobwa batatu bazagararira iyi ntara mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014.

Nyuma yo kugenzura ko abakobwa bose 10 bari biyandikishije ko bujuje ibisabwa,abakobwa 9 nibo bagize amahirwe yo kurushanwa ngo hatorwe mo batatu bazahagararira iyi ntara.

Ngabo abakobwa bose bahatanye kuri uyu munsi

Nyuma yo gutambagira biyereka akanama nkemurampaka (Catwork) no gusubiza icyiciro cya mbere cy’ibibazo , bane muri bo baje gusezererwa hakomeza batanu.
Batanu bageze ku cyiciro cya nyuma ni Wibabara Doreen,Mahoro Anesie,Uwase Merveille,Umutesi Diane ndetse na Mpagazi Vanessa.byagaragariraga amaso yabari aho bose ko gutoranya mo batatu bitari bworohe dore ko aba bakobwa bari bamaze gushira ubwoba ndetse banasubiza neza badategwa.

Abakobwa batanu nibo bagiye ku cyiciro cya nyuma

Hakurikiyeho icyiciro cya kabiri cy’ibibazo ndetse no kongera kwiyereka akanama nkemura mpaka kuri uyu munsi kari kagizwe na Mike Karangwa na Wilson Muyenzi nkuko bisanzwe ndetse na Arlette Ruyonza wajemo asimbura Jolie utabashije kuboneka,nyuma haza gutangazwa batatu bazahagararira iyi ntara.

Abagize akanama nkemurampaka

MPAGAZI Vanessa niwe waje guhiga abandi yegukana ikamba rya Nyampinga w’intara y’uburengerazuba akurikirwa na UMUTESI Diane wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga ndetse na UWASE Merveille wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga.


MPAGAZI Vanessa wegukanye ikamba

MPAGAZI Vanessa mu ijambo ryuzuye ikiniga yagize ati†Ndashimira Imana kuba mbashije kwegukana iri kamba,nari narabisabye Imana cyane none irabikoze,ngiye gukomeza gukora cyane kugirango nzakomeze kuba imbere no muri Miss Rwanda 2014â€

Miss Mpagazi Vanessa n’ibisonga bye

Uwingabire Esther wari usanganwe iri kamba niwe wabambikaga amakamba

Ibisonga bya Nyampinga

Intumwa yihariye y’umuyobozi w’intara y’uburengerazuba nabandi bayobozi bafashe amajambo muri ibi birori bongeye gushimangira ko iki gikorwa gihesha agaciro abari by’umwihariko n’igihugu muri rusange,bakangurira urubyiruko kutitinya no kwerekana impano bifitemo aho gutekereza ko iki gikorwa cyaba gitera imico mibi cyangwa ubwibone.



Abatsinze bafashe amafoto y’urwibutso n’abaterankunga ndetse nabayobozi b’intara

Nyuma yiyi ntara y’uburengerazuba,kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Mutarama haraba hatahiwe intara y’amajyepfo ibirori bikaba bizabera munzu mberabyombi ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw