REGISTRATION

about

News

Intara y’amajyepfo ku isonga mu gutanga ba Miss Rwanda nyuma y’umwaka w’1994

Nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda hagiye gutorwa Miss Rwanda ku nshuro ya gatatu. Mu nshuro ebyiri zayibanjirije zose, intara y’amajyepfo yaje ku isonga aho umwe mu bakobwa batatu bagiye bayihagararira yagiye yegukana ikamba.

Ku ikubitiro mu mwaka wa 2009 nibwo u Rwanda rwongeye gutegura igikorwa cyo gutora ba nyampinga kigahuza abakobwa bavuye mu ntara zitandukanye n’umujyi wa Kigali, Bahati Grace umwe mu bakobwa banahabwaga amahirwe nabatari bake niwe waje ku isonga yegukana ikamba rya Miss Rwanda 2009. Bahati Grace akaba yaragiye muri iri rushanwa ari umwe mubahagarariye intara y’amajyepfo by’umwihariko akarere ka Huye.

Bahati Grace Miss Rwanda 2009 ari kumwe na Miss France 2000 Sonia Rolland wari mu kanama nkemura mpaka

Mu mwaka wa 2012 nibwo hongeye gutorwa Miss Rwanda usimbura Bahati Grace warumaranye ikamba igihe kigera ku myaka itatu.Yaje gusimburwa na Kayibanda Mutesi Aurore nawe wahabwaga amahirwe kubera uburyo yari yigaragaje muri bagenzi be ndetse no kuba yari amenyerewe mu Rwanda mubijyanye no kwerekana imideli. Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Miss Rwanda 2012 avuye mu ntara y’amajyepfo nyuma yo gutsinda amajonjora ahagarariye akarere ka Muhanga.

Kayibanda Mutesi Aurore Miss Rwanda 2012 amaze kwambikwa ikamba

Twabibutsa ko kuva kuwa 11 Ugushyingo 2013 aribwo hatangiye igikorwa cyo kwiyandikisha ku bakobwa bujuje ibisabwa nyuma hakaba hazabaho amajonjora azazenguruka intara zose z’igihugu hagatoranwa abakobwa batatu muri buri ntara.

Ese twakwizera ko Miss Rwanda 2014 azongera kuva muri iyi ntara ? Reka tubitege amaso.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw