REGISTRATION

about

News

Imiterere y’igikorwa cya nyampinga w’u Rwanda 2015

Ku nshuro ya kane mu Rwanda hagiye gutoranywa Nyampinga (Miss) w’u Rwanda 2015. Mu mwaka wa 2009 iryo kamba ryambitswe Bahati Grace, 2012 Kayibanda Mutesi Aurore, mu mwaka wa 2014 ryambikwa Akiwacu Colombe.

Ku wa 10 Mutarama 2015 nibwo hateganyijwe igikorwa cy’ijonjora ry’ibanze cyo gutoranya abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru mu guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015.

Ni mu gikorwa kizabera mu Mujyi wa Musanze muri Virunga Hotel aho abakobwa bazaba baturutse mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru bazahurira hagatoranywamo 5 bazahagararira Intara y’Amajyaruguru.

Naho ku itariki ya 11 Mutarama 2015 icyo gikorwa cyo gutoranya Nyampinga kizakomereza mu Ntara y’Iburengerazuba mu Mujyi wa Rubavu muri Gorilla Hotel.

Ku wa 17 Mutarama 2015 biteganyijwe ko icyo gikorwa kizakomereza mu Ntara y’Amajyepfo muri Credo Hotel, tariki ya 18 Mutarama 2015 ni mu Ntara y’Iburasirazuba muri East Land Hotel,Naho ku wa 24 Mutarama 2015 ni muri Sports View Hotel i Remera.

Ibyo umukobwa uziyamamariza umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda 2015 asabwa kuba yujuje.

. Kuba ari umunyarwandakazi
. Afite imyaka hagati ya 18 na 24
. Kuba yararangije amashuri yisumbuye
. Kuba avuga neza ikinyarwanda n’urundi rurimi rumwe mpuzamahanga (French & English).
. Kuba afite uburebure guhera kuri 1.70 M
. Kuba afite ibiro hagati ya 45 na 65 Kg
. Kuba atarigeze abyara

Biteganyijwe ko mu Ntara zose z’u Rwanda hazatoranywa abakobwa bagera kuri 25. Ku itariki ya 31 Mutarama 2015 mu gitaramo kizabera kuri Petit Stade i Remera , abo bakobwa 25 bazatoranywamo 15 ba mbere bagomba kuzatangira umwiherero muri Kivu Serena Hotel kuva ku itariki ya 09 Gashyantare 2015.

Ku itariki ya 21 Gashyantare 2015 nibwo hazamenyekana umukobwa wahize abandi mu birori byakataraboneka bizabera kuri Serena Hotel i Kigali.

Kwiyandikisha mu bakobwa bashaka guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2015, Ni ukujya ku rubuga rwa www.missrwanda.rw ugashobora kubona aho wuzuriza ibisabwa.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw