REGISTRATION

about

News

Imigendekere ya Miss Rwanda mu ntara y’amajyepfo.

Ku nshuro ya gatatu irushanwa rya Miss Rwanda rizenguruka intara z’igihugu n’umugi wa Kigali, mu ntara y’amajyepfo abakobwa 7 bageze ahaberaga amajonjora y’ibanze bujuje ibisabwa.
Mu gihe bagitegereje kujya imbere y’akanama nkemurampaka, abakobwa bose babanje kwifotoza no gutanga ibiganiro bigufi kuri Televiziyo y’igihugu.


Mu bakobwa bategereje kujya imbere y’akanama nkemurampaka ni :
• Karake Umuhoza Doreen wavutse mu 1993. Afite ibiro 56 n’uburebure bwa 1m72cm

• Ingabire Angelique wavutse mu 1992. Afite ibiro 59 n’uburebure bwa 1m76cm

• Umutoniwabo Cynthia wavutse mu 1996. Afite ibiro 54 n’uburebure bwa 1m73cm

• Isimbi Eduige wavutse mu 1998. Afite ibiro 46 n’uburebure bwa 1m70cm

• Uwase Aline wavutse mu 1995. Afite ibiro 57.5 n’uburebure bwa 1m71cm

• Bitariho Nasra wavutse mu 1995. Afite ibiro 61 n’uburebure bwa 1m70cm

• Gisubizo Gaelle wavutse mu 1995. Afite ibiro 61 n’uburebure bwa 1m71cm

Akanama nkemurampaka kagizwe na Karine Rusaro, Mike Karangwa na Mugabushaka Eminante mu bibazo babazaga bibandaga cyane ku bijyanye n’umuco w’u Rwanda, bakanabaza aba bakobwa icyo bakora baramutse babaye ba Nyampinga.


Igihe aba bakobwa babaga bamaze gusubiza buri umwe mu bagize akanama nkemurampaka berekanaga urupapuro rwanditseho Yes cyangwa NO bigaragaza ko umukemurampaka yanyuzwe cyangwa atanyuzwe.

Ibyapa bya Cogebank umuterankunga mukuru w’irushanwa nibyo byiganje ahabera iri rushanwa kimwe n’abakozi b’iyi banki baje gukurikira imigendekere y’irushanwa.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw