REGISTRATION

about

News

Igikorwa cya Miss Rwanda 2016 cyatangijwe ku mugaragaro

Nyuma y’amezi 9 Miss Kundwa Doriane yambitswe ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2015, I Kigali mu cyumba cy’inama cya Ministere y’umuco na siporo hongeye gutangizwa ku mugaragaro igikorwa cya Nyampinga 2016, kizagaragaza uzasimbura KUNDWA DORIANE mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare.

Mu biganiro byahawe abanyamakuru batandukanaye, ubuyobozi bw’ikigo Rwanda Inspiration Back Up, bwavuze ko bwishimira imigendekere y’igikorwa cy’umwaka ushize, bunavuga ko igikorwa cy’uyu mwaka cyateguwe neza kurushaho.

Mu bibazo byinshi byabajijwe n’abanyamakuru, hagarukagamo ibibaza impamvu ba Nyampinga batigaragaza mu bikorwa bitandukandukanye bikorerwa hanze ya Kigali. Ikigo Rwanda Inspiration Back Up yavuze ko igikorwa muri rusange kimaze kumenyekana mu banyarwanda igisigaye kikaba ari ugukangurira nyamoinga wambitswe ikamba kwegera rubanda cyane kandi bigomba kuzatangirana n’uyu mwaka mu gihe nyampinga azaba azaba amaze gutoranywa.

Mu gutangiza iki gikorwa ku mugaragaro kandi abafatanyabikirwa b’iki gikorwa bavuze ko bishimira ko igikorwa gishize cyagenze neza. Uretse COGEBANK isanzwe ari umuterankunga mukuru w’iki gikorwa hagaragayemo abandi bafatanyabikorwa barimo nka TIGO, Golden Tulip. Abo baza biyongera ku bitangazamakuru bitandukanye, Select Kalaos, n’amazu y’ubucuruzi atandukanye.

Ni ku nshuro ya kane ikigo Rwanda Inspiration Back Up kigiye gutegura itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda, inshuro zose iki kigo cyateguye cyarabaga gikorana n’abikorera.

Guhera ku itariki ya 24 Ukuboza 2015, abakobwa bujuje ibisabwa bazatangira igikorwa cyo kwiyandikisha. Biteganyijwe ko ku itariki ya 27 Gashyantare 2016 aribwo hazaba igikorwa cya nyuma cyo guhitamo nyampinga w’u Rwanda.

Reba hano uko ibikorwa bya Nyampinga 2016 bikurikirana.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw