REGISTRATION

about

News

Ifoto,Ikanzu n’inkweto bimwe muzitwazwa nabahatanira Miss w’intara y’Uburasirazuba

Nkuko bimaze igihe bitangazwa ubu noneho wa munsi wageze,abakobwa batuye ndetse nabiyandikishije kuzahatana muri Miss Rwanda 2014 mu ntara y’uburasirazuba ni kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2013 guhera i saa sita.

Bimwe mu bisabwa umukobwa wese wiyandikishije agomba kuzaza yitwaje harimo ;INDANGAMUNTU kugirango hasuzumwe neza umwirondoro we,IFOTO NGUFI Y’AMABARA(PASSPORT) ishirwa ku ifishi y’uhatana,IKANZU N’INKWETO NDENDE nk’imyambaro buri mukobwa wese azahatana yambaye.

Amajonjora ya Miss Rwanda 2014 azagenda akorerwa mu ntara zitandukanye z’igihugu aho buri mukobwa wujuje ibisabwa azajya ahatanira ahamworoheye, kw’ikubitiro intara y’uburasirazuba niyo izabimburira abandi kubona nyampinga. Bizabera muri Centre Saint Agnes guhera i saa sita z’amanywa.

Ministeri y’Umuco na Siporo irongera gukangurira abakobwa bose bumva babayifuza kandi bujuje ibisabwa kwiyandikisha bagahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2014.

Kwiyandikisha bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi ku biro by’umuyobozi w’Umuco na Siporo muri buri Karere,ku mashami ya Cogebank mu turere twa Rubavu, Musanze, Muhanga,Rwamagana na Huye.Abari Kigali ni Ku Gisimenti cyangwa ku biro bya EAP mu igorofa ryo kwa Ndamage ahandi ni kuri uru rubuga ndetse no kuri Telefone igendanwa wandika , *878# ugakanda Yes maze ugakurikiza amabwiriza.Kwiyandikisha ni ubuntu.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw