REGISTRATION

about

News

Icyumweru kiruzuye abahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2014 bari mu mwiherero

Tariki ya 10 Gashyantare nibwo abakobwa bose uko ari 15 bahagarariye intara zose n’umujyi wa kigali bahurijwe hamwe mu mwiherero,bahabwa ubumenyi n’amasomo atandukanye mbere gato yuko iri rushanwa risozwa kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2014.

Nkuko dukomeza kugenda tubibagezaho,mu mwiherero aba bakobwa baba bafite gahunda zitandukanye za buri munsi ahanini zishingiye ku masomo azabafasha mu myiyereko yabo yanyuma kuri uyu wa gatandatu aho bazahabwa amanota maze uhize abandi akegukana ikamba rya Miss Rwanda 2014.

Aya manota azatangwa n’akanama nkemurampaka azaba ashingiye ahanini ku buryo biyerekana,uko basubiza,uko babanye ubu ndetse no kuburyo bagaragara,ariko nanone akazunganirwa nandi ari gukusanywa mu matora ari gukorerwa kuri uru rubuga ndetse no kuri telefone aho buri wese ashobora kwitorera uzahabwa iri kamba.

Wifuza gutora kuri interineti wakanda hano http://www.missrwanda.rw/online-voting/ maze ugakanda mu ifoto y’uwo ushaka gutora.

Kuri telefone ni ukwandika umubare w’umwe muri aba bakobwa maze ukohereza ubutumwa kuri 8787.

Ngiyo imibare ushobora kubatoreraho
Tubibutse ko gutora bikomeje kandi ko bizarangira tariki ya 21 Gashyantare mbere gato y’ibirori nyamukuru bizabera kuri Petit Stade i Remera ahagana mu masaha y’umugoroba (5pm) kwinjira n’amafaranga ibihumbi icumi (10 000) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi bitanu (5 000) ahandi hose hasigaye.

Uko babayeho mu mwiherero kuri la palisse hotel (Source kigalitoday.com)

Ntuzacikwe nibi birori by’imboneka rimwe !!

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw