REGISTRATION

about

News

HYUNDAI I10 Grand niyo modoka izahabwa Miss Rwanda 2014

Mu gihe kwiyandikisha bigikomeje haba kuri uru rubuga rwa internet rwa Miss Rwanda,mu ma kaminuza atandukanye,ku biro by’umuyobozi w’Umuco na Siporo muri buri karere,ndetse nahari amashami ya Cogebank mu turere dutandukanye, uwiyandikisha wese afite amahirwe yo kuba yatsindira igihembo nyamukuru cy imodoka yakozwe n’uruganda rwa Hyundai.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa HYUNDAI I10 Grand ni imwe mu modoka zigezweho zakozwe n’uru ruganda rwabanya Koreya yepfo,rumenyerewe mu gukora imodoka nziza kandi zikomera kuva mu myaka yaza 1960.


Imodoka Miss 2014 azajya ajyendamo nuko izaba iteye.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Hyundai I10 Grand ifite ubushobozi bwo gutwara abantu batanu (5 places),Inywa risansi (Diesel engene),yashizwe ahagaragara bwa mbere tariki ya 7 Kanama 2013.Ikaba ifite agaciro ka miliyoni cumi n’eshatu z’amafaranga y’uRwanda (13.000.000 Rfw).


Ngiyi ifoto igaragaza imyanya y’imbere uko iteye.

Nimwe mu modoka zuru ruganda zikozwe ku buryo bugezweho,Nyuma yigeragezwa yakunzwe nabatari bake.


Iyi modoka izaba yanditseho “MISS 2014†ahasanzwe handikwa nomero ziyiranga (Plaque) kandi ihembwa Miss itarakandagira mu muhanda na rimwe.Ni ukuvuga ibirometero yagenze biba bikiri ubusa (0 km).


Ibirometero yagenze biba bikiri ubusa (0 km).

Amahirwe masa kuri buri mukobwa wamaze kwiyandikisha,abatarabikora namwe munyaruke.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw