REGISTRATION

about

News

Hasigaye iminsi ine gusa ikamba rya Miss Rwanda 2014 rikabona nyiraryo

Iminsi umunani irashize abakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2014 bari mu mwiherero bategereje umunsi w’ibirori nyamukuru byo gutangaza umukobwa uhiga abandi mu bwiza,uburanga ndetse n’ubumenyi rusange akambaikwa ikamba ry Miss Rwanda 2014.

Guhera mu mwaka wa 2012 nibwo KAYIBANDA MUTESI Aurore yambitswe iri kamba asimbura kuri uyu mwanya BAHATI Grace nawe wari watowe mu mwaka wa 2009,kugeza ubu nawe akaba agiye gusoza igihe cye agasimburwa n’umwe muri aba bakobwa 15.

Miss Rwanda 2012 aganiriza abakobwa ubwo bari bahuriye muri saloon

Kugeza ubu aba bakobwa bose babayeho neza kandi bari kwitegura kuziyereka abazaza kubareba tariki ya 22 Gashyantare kuri Petit Stade guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Muri iki cyumweru aba bakobwa bazajya bagira akanya ko kujya ku ma radiyo atandukanye mu rwego rwo kuganira nabakomeje kubatora haba kuri telefone ndetse no kuri interineti ndetse no kubwira imiryango yabo basize uko bameze.

Aha bari basuye Radiyo Isango Star

Wifuza gutora kuri interineti wakanda hano http://www.missrwanda.rw/online-voting/ maze ugakanda mu ifoto y’uwo ushaka gutora.
Kuri telefone ni ukwandika umubare w’umwe muri aba bakobwa maze ukohereza ubutumwa kuri 8787.

Tubibutse ko gutora bikomeje kandi ko bizarangira tariki ya 21 Gashyantare mbere gato y’ibirori nyamukuru bizabera kuri Petit Stade i Remera ahagana mu masaha y’umugoroba (5pm) kwinjira n’amafaranga ibihumbi icumi (10 000) mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi bitanu (5 000) ahandi hose hasigaye.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw