REGISTRATION

about

News

Hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki amajyaruguru nayo akabona Nyampinga

Tariki ya 28 ukuboza 2013 nibwo hatangijwe ku mugaragaro amajonjora yabazahagararira intara zose z’igihugu mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014.Aya majonjora yatangiriye mu ntara y’uburasirazuba, ubu hatahiwe intara y’amajyaruguru.

Irushanwa rya Miss Rwanda rihuza abakobwa 15 baba bavuye mu ntara zose n’umujyi wa Kigali. Guhitamo abahagararira intara iyo ariyo yose bikorwa hatoranywa nyampinga n’ibisonga bye bibiri muri buri ntara akaba aribo bakomeza mu cyiciro cya nyuma cyaya marushanwa.

Aba nibo bahagarariye intara y’uburasirazuba

Kuruyu wagatandatu tariki 11 mutarama 2014 nibwo amajonjora azakomereza muntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze,abakobwa bose biyandikishije kuzahatanira muri iyi ntara barasabwa kuzahagera kare kandi bitwaje ibisabwa kugirango bahatane.
Umukobwa wese uzahatana yitwaza ; IKARITA NDANGAMUNTU (ID Card), IFOTO Y’AMABARA (Photo passport ),IKANZU N’INKWETO NDENDE.Kuhagera kubazahatana ni saa mbiri z’igitondo kugirango hagenzurwe ko bujuje ibisabwa byose.

Ministeri y’umuco na siporo irakomeza gukangurira abakobwa bose biyumvamo icyizere n’ubushake bwo kuba bahagararira abandi muri aya marushanwa, kwiyandikisha kugirango aya mahirwe atabacika.

Kwiyandikisha birakomeje kandi bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi ku biro by’umuyobozi w’Umuco na Siporo muri buri Karere,ku mashami ya Cogebank mu turere twa Rubavu, Musanze, Muhanga,Rwamagana na Huye.Abari Kigali ni Ku Gisimenti cyangwa ku biro bya EAP mu igorofa ryo kwa Ndamage ahandi ni kuri uru rubuga ndetse no kuri Telefone igendanwa wandika , *878# ugakanda Yes maze ugakurikiza amabwiriza. Kwiyandikisha ni ubuntu.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw