REGISTRATION

about

News

HASIGAYE AMASAHA MACYE UMUJYI WA KIGALI UKABONA MISS KIGALI 2014

Nyuma yuko irushanwa rya Nya Miss Rwanda 2014 ritangijwe kumugaragaro tariki ya 28/12/2013 na Ministiti w’umuco na siporo Mitali Protais hahise hatangira amajonjora yo gushakisha abakobwa bo guhagararira intara zose zigize igihugu numujyi wa Kigali,kugeza ubu hamaze kuboneka 12,hasigaye 3 bazahagararira umujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 08 Gashyantare 2014 i Kigali muri Petit Stade nibwo hararara hamenyekanye abakobwa batatu bazahagararira umujyi wa Kigali muri iri rushanwa,akaba ari naryo jonjora rya nyuma mbere gato yuko abatowe bose bajyanwa mu mwiherero kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Gashyantare 2014.

Nkuko byagiye bitangazwa cyane ubwiza bwonyine sibwo bugenderwaho kugirango umukobwa atsinde aya majonjora kuko ubwiza bw’umukobwa (beauty)bufite 25%,uburyo yisobanura ku bibazo abazwa (Expression) bifite 20%,uburyo yitwara mu ntambuko n’uburyo aberwa (Elegance)bifite 25%,naho 30% asigaye agaharirwa ubumenyi rusange n’ireme ry’ibisubizo atanga (Contents).
Uku niko bagiye batorwa guhagararira intara zabo :

Uburasirazuba

Amajyaruguru

Uburengerazuba

Amajyepfo

Abakobwa bazatorwa baraza gusimbura Giraso Joe Christa n’ibisonga bye bari bafite iri kamba kuva mu mwaka wa 2012 dore ko aribwo iki gikorwa cyaherukaga kubaho mu mujyi wa Kigali.Abatuye mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo muraritswe muzaze mwirebere uburanga bw’abazahagararira umujyi wanyu muri Miss Rwanda 2014.

Giraso Joe Christa kugeza ubu niwe ufite ikamba rya Miss Kigali

Ibirori nyirizina bizatangira i saa kumi zuzuye (4pm),birasabwa kuhagera mbere mu rwego rwo kwirinda umuvundo no kuba wacikanwa nibi birori,Kwinjira ni ubuntu.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw