REGISTRATION

about

News

Hasigaye amasaha macye Amajyaruguru akabona abazayahagararira muri Miss Rwanda 2014

Amajonjora y’irushanwa rya Miss Rwanda 2014, arakomeje kandi ari kugenda neza nkuko byari biteganijwe,kwikubitiro tariki ya 28 ukuboza intara y’uburasirazuba yabonye abazayihararira muri iri rushanwa,ubu hatahiwe intara y’amajyaruguru ku munsi wejo.

Nkuko mumaze iminsi mubikangurirwa mu bitangazamakuru bitandukanye ubu amajonjora yabakobwa bazahararira intara zabo muri Miss Rwanda 2014 ku munsi wejo tariki ya 11 Mutarama azabera mu ntara y’amajyaruguru mu karere ka Musanze munzu mberabyombi ya MUHOZA.

Guhera i saa mbiri (8 am) hazakorwa ijyenzura,harebwa ko abiyandikishije bose bujuje ibisabwa bikazarangira ahagana i saa ine (10 am),abazaba bujuje ibisabwa bakazatangira guhatana nyuma ya saa sita.

Kwiyandikisha birakomeje,nyuma y’intara y’amajyaruguru hazakurikiraho Uburengerazuba tariki ya 18 Mutarama munzu mbera byombi ya RTUC i RUBAVU.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw