REGISTRATION

about

News

Harabura amasaha macye ngo Miss Rwanda n’ibisonga bye bamenyekane.

Mu masaha atari menshi umukobwa uzitwa Nyampinga w’u Rwanda 2016 n’ibisonga bye 4 bagomba kuba bamenyekanye mu mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu ku itariki ya 27 Gashyantare 2016, mu ihema rya camps Kigali ahasanzwe habera inama mpuzamahanga, n’umushyikirano.

Nyuma y’iminsi 47 hatangiye urugendo rwo kuzenguruka igihugu mu ntara zitandukanye, bashaka nyampinga w’u Rwanda 2016, bisa n’aho amatsiko y’abanyarwanda agiye gushira kuko igihe kibura ngo uwashakishwaga amenyekane kibarirwa mu masaha gusa.

Mu mugoroba wo kuwa gatandatu ku itariki ya 27 Gashyantare 2016 nibwo hitezwe ibirori bikomeye byo gutora umukobwa uhiga abandi muri 15 babashije gutambuka icyiciro cy’amajonjora. Imyiteguro kuri aba bakobwa isa n’iyamaze kurangira kuko bose ubu ngo biteguye kugaragaza icyo bigiye mu mwiherero mu minsi igera kuri 14 bamaze batozwa amasomo atandukanye.

Umunsi nyirizina wo kujonjora umukobwa uzahiga abandi, witezweho n’abatari bacye kugaragaza imitegurire myiza, kugaragaza ibirori by’akataraboneka, gutoranywa nyampinga ufite indangagaciro z’umuco wa Kinyarwanda, no gushimisha abitabiriye muri rusange.

Ibi si umwanditsi wabimenya ari nayo mpamvu byasabye ko tugirana na Ishimwe Dieudonne ikiganiro kigaruka kuri izi ngingo.
“imyiteguro imeze neza. Team techinic [ikipe ya tekiniki….] yatangiye akazi kayo muri tente ya camps Kigali baratunganya amatara n’urumuri stage […uruhimbi…] na decoration” Ishimwe Dieudone.

Ishimwe Dieudonne utegura iri rushanwa avuga ko abazitabira uyu munsi batazabura kunezezwa n’udushya twinshi bazabonera muri ibi birori kuko ngo ari umunsi bamaze iminsi biteguye ariko ngo byose bizaba bijyanye n’umuco nyarwanda nk’uko intego y’igikorwa iteye.
Ku ruhande rw’abakobwa ngo barangije kwitegura ku bijyanye n’imyambaro, inkweto ndetse n’ubwoko bw’insokozo zizaba ziri ku mitwe yabo…..bamaze kubitegura.



Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo kuri twitter, Instagram na facebook, kimwe n’imbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda, aba bakobwa bose uko ari 15 ubu barimo barasaba abakunzi babo kuzaza kubashyigikira ku munsi wa nyuma w’irushanwa ...amafoto y’aba bakobwa mu bihe bitandukanye ari kuri izi mbuga agaragaraho amagambo akangurira abanyarwanda kuza kubashyigikira kugirango babashe kugera ku nzozi zabo zo guhagarararira abandi bakobwa.



Abashyitsi bazaza muri ibi birori bamwe baracyari ibanga ku ruhande rw’abategura, ariko ngo batumie bamwe mu bantu bakuru muri governoma kimwe na minister w’umuco na sport, batumira bamwe muri ba nyampinga b’u Rwanda ndetse n’abahanzi bakomeye mu rurimi n’umuco.

Ku bijyanye n’uburyo bwo kwinjira ubu ngo amatike yo kwinjira muri iki gikorwa yarangije kugera hanze, ubu akaba arimo agurishirizwa mu mugi wa Kigali ahakorera EAST AFRICAN PARTY ariko ngo iyo uri kure ushaka kuyigura uhamagara kuri 0788885618. Imyanya isanzwe izagurwa ibihumbi icumi by’amanyarwanda (10 000frw) mu gihe hazaba hari n’andi meza y’abantu batarenze 8 azaba agura ibihumbi maganabiri by’u Rwanda (200 000frw).

Umukobwa uzagira amahirwe yo kwegukana umwanya wa Nyampinga w’u Rwanda azahabwa imodoka yo mu bwoko bwa Suzuki Swift nk’igihembo gikuru agenerwa na COGEBANK, igihembo cya buri kwezi cy’ibihumbi maganinani by’amanyarwanda mu gihe cy’umwaka (800 000frw/month) impano zitandukanye zirimo ahantu ho gukoresha imisatsi n’izara mu gihe cy’umwaka, ibikoresho byo kurimbisha umubiri kimwe n’ingendo z’indege n’izindi mpano nyinshi azahabwa n’abaterankunga b’iri rushanwa.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw