REGISTRATION

about

News

Gutora ba Miss biratangira uyu munsi i saa sita z’ijoro

Kuri uyu wambere tariki ya 10 Gashyantare nibwo abakobwa bose uko ari 15 bari guhatanira umwanya wa Miss Rwanda 2014 batangiye umwiherero kuri La Palisse hotel aho bari gufata amasomo atandukanye ndetse banitegura kuzasusurutsa abazaza kubareba tariki ya 22 Gashyantare hasozwa iri rushanwa.

Abakobwa bose uko ari 15 babayeho neza kandi bishimiye uburyo babanye ubwabo ndetse n’amahugurwa bari guhabwa.

Mu mwiherero abakobwa bahabwa amasomo atandukanye ku bumenyi rusange, gahunda za Leta, ingororangingo, kwiyereka no gutambuka (Catwalk) ndetse no kubana neza hagati yabo,ariko bakanyuzamo bagasohoka.


Aba bakobwa bajya banyuzamo bakanasohoka,aha bari bagiye muri saloon

Mu mwiherero barimo hateganijwe ko bazagira abatumirwa batandukanye bazajya baza kubaganiriza,ingendo shuri zitandukanye,ku ganira n’abaturage ku ma radio atandukanye ndetse kuwa gatandu tariki 14 Gashyantare kuri Saint Valantin bakaba bazataramira muri Papyrus ku kimihurura.


Kayibanda Mutesi Aurore (Miss Rwanda 2012)yaje kubaganiriza aho bari muri Saloon


Bagira akanya ko gukorerwa isuku y’umubiri wabo

Bavuye muri saloon basa neza cyane
Nubwo hari byinshi bizagenderwaho n’akanama nkemurampaka mu gutanga amanita ngo haboneke uzahiga abandi,buri muntu wese ashobora gufasha umwe muri aba bakobwa kwegukana uyu mwanya kuko hari uburyo bwo gutora kuri telephone no k’urubuga rwa miss Rwanda.

• Gutora kuri SMS bizajya bikorwa handikwa umubare w’umukobwa ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukohereza kuri 8787.

E.g : wandika 30 ukohereza kuri 8787

• Gutora k’urubuga rwa Miss Rwanda ni ukujya kuri www.missrwanda.rw ugakanda ahanditse “Online Voting†maze ugakanda ahanditse “Vote†mu ifoto y’umukobwa ushaka gutora.

Ngiyo imibare ushobora kubatoreraho
Amatora aratangira guhera uyu munsi i saa sita z’ijoro (00:00 am)



Iyo masoje imirimo bafata amafunguro

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw