REGISTRATION

about

News

Gahunda y’amajonjora ya Miss Rwanda 2014 iteye ite ?

Mugihe kwiyandikisha mu irushanwa rya Miss Rwanda 2014 bikomeje mu bice bitandukanye by’igihugu aho kwiyandikisha bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi ku biro by’umuyobozi w’Umuco na Siporo muri buri Karere,ku mashami ya Cogebank mu turere twa Rubavu, Musanze, Muhanga, Rwamagana, Huye.Abari Kigali ni Ku Gisimenti cyangwa ku biro bya EAP mu igorofa ryo kwa Ndamage ahandi ni kuri uru rubuga ndetse no kuri Telefone igendanwa wandika *878# ugakanda Yes maze ugakurikiza amabwiriza.

Karendali y’amajonjora ya Miss Rwanda 2014

Kugeza ubu umubare w’abakobwa biyandikisha kuzahatanira iri kamba ukomeje kwiyongera ndetse na gahunda y’amajonjora yamaze kujya ahagaragara aho tariki ya 28 Ukuboza 2013, ijonjora rya mbere rizabera mu ntara y’ Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana muri Centre d’Accueil Saint Agnes.

Hyundai I10 Grand nicyo gihembo nyamukuru ifite agaciro ka 13 000 000 Rfw

Gahunda yo gutoranya aba bakobwa izajya itangira i saa ine (10 AM) z’igitondo,bityo hakaba hasabwa ko buri mukobwa yajya agera aho yiyandikishije ko azahatanira hakiri kare kugirango hagenzurwe ko yujuje ibisabwa.

Kwiyandikisha biracyakomeje kandi bikorwa ku buntu.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw