REGISTRATION

about

News

Bamwe mu babyeyi ntibakozwa irushanwa rya Miss Rwanda

Imyaka ntiraba myinshi cyane mu Rwanda igikorwa cyo gutora Nyampinga gitangiye, kugeza ubu dufite ba Nyampinga nka Bahati Grace, Akiwacu Colombe na Kayibanda Aurore , uyu mwaka nawo hakaba hategerejwe uzatwara umwanya wa Nyampinga 2015 ariko n’ubwo batorwa abantu bose ntibemeranywa ku kuba uba yatowe aba koko ariwe ufite uburanga buhiga abandi bose mu bakobwa Nyarwanda arengeje n’abandi ibisabwa byose.

Tutiriwe tuvuga Nyampinga kanaka na kanaka hari uwo usanga abantu bahurizaho bakavuga ko kuba Nyampinga abikwiye abandi bakavuga ko atabikwiye ugereranyije n’abandi bakobwa bari hano mu gihugu cy’U Rwanda, ibi kandi ntidutinye kuvuga ko imyumvire y’ababyeyi itarahuza cyane n’intego ya Miss Rwanda.

Kuri iki usanga hari abakobwa beza cyane bifuza kujya mu marushanwa ya Miss Rwanda ariko ugasanga ababyeyi babo ntibabikozwa , ikibyemeza gifite gihamya kugeza ubu mu ntara hose hazengurukwa abiyandikishije usanga bose bataje , dufate urugero uyu mwaka ,I Huye mu majyepfo hiyandikishije 18 haza 7, iburasirazuba Kayonza hiyandikishije abakobwa bagera kuri 28 haza 25 gusa.

Miss Mutesi K.Aurore
Ikindi kiyongera kuri ibi ni umukobwa uherutse gutoranywa mu majyaruguru I Musanze Ines Mugeni iwabo bamaze kubyumva begera ubuyobozi butegura Miss Rwanda basaba ko umukobwa wabo yakurwa muri iryo rushanwa bitaba ibyo ngo bari gukiranurwa na mbuga. Ibi byose iyo ubirebye bikwereka ko abakobwa bajya muri Miss Rwanda ni babandi ababyeyi babo bashobora kubyemerera kandi si benshi rwose kuko hariho ababyeyi bumva ko umwana wabo agiye kuraruka ,ananiranye ,ibaye intangiriro y’uburara n’uburaya kandi nta hantu namba bihuriye.

Miss Akiwacu Colombe
Gusa nubwo ababyeyi bamwe babyanga hariho abemerera abana babo uburenganzira bwabo bakitabira iri rushanwa, mu gihe abandi wenda beza cyane baba bafungiranye iyo mubipangu nta gusohoka habe namba , umwana yakwibeshya akajyayo bikaba intambara, gusa hari ababyeyi bamwe bemeza ko kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda ari byiza kandi bizera ko Nyampinga w’u Rwanda azakangurira bagenzi be kwihesha agaciro kubera ko azaba azi neza Umuco nyarwanda akurikiza indangagaciro z’Umuco nyarwanda ndetse akaba ni indorerwamo abari bagenzi be bakwiboneramo , gusa reka twizere ko ababyeyi bazagenda babyumva gahoro gahoro kandi n’abanyaminga bazajya batorwa bazajye baba ingirakamaro mu bintu byose dore ko ubu haba hagendewe ku buranga,ubwenge ndetse n’umuco.

Komeza udukurikire kuri Facebook Page yacu yitwa Miss Rwanda,twitter yacu yitwa Miss Rwanda,instagram yacu yitwa Missrwandaofficial

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw