REGISTRATION

about

News

Dore impamvu ubishoboye wakwiyandikisha muri Miss Rwanda 2014

Mugihe hagiye gutangira amajonjora yabazitabira icyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2014, abakobwa batandukanye bakomeje kwiyandikisha ngo bazitabire iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu nyuma ya 1994.

Zimwe mu mpamvu minisiteri y’umuco na Siporo ikangurira abakobwa bose bujuje ibisabwa kwiyandikisha,nuko iri ariryo rushanwa rukumbi ry’ubwiza risumba ayandi ritegurwa hano mu Rwanda,mu mitegurire yaryo kandi indangagaciro z’umuco nyarwanda zikaba ziri mu birebwaho. ikindi kandi hakaba hanatangwamo ibihembo bishimishije ndetse nandi mahirwe menshi kumukobwa uba yaryegukanye mu gufasha sosiyete Nyarwanda ndetse no kwiteza imbere.

Bahati Grace Miss Rwanda 2009

Bamwe mubakobwa bitabiriye iri rushanwa bemeza ko uretse ibihembo bakuyemo n’ubumenyi butandukanye nko kubana nabandi,kwerekana imideli,kumenya no gusobanukirwa gahunda za leta,kwitinyuka ndetse no kubasha kwihangira imirimo.

Ababashije kuryegukana nabo baba bafite amahirwe menshi yo guserukira igihugu muyandi marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza,kuvuga rikijyana ndetse no kuvuganira bagenzi babo,kubona ama kontaro ndetse no kugira ikizere cy’ahazaza habo heza.

Mutesi Aurore Miss Rwanda 2012

Kwiyandikisha bikorwa buri munsi mu masaha y’akazi ku biro by’umuyobozi w’Umuco na Siporo muri buri Karere,ku mashami ya Cogebank mu turere twa Rubavu, Musanze, Muhanga,Rwamagana na Huye.Abari Kigali ni Ku Gisimenti cyangwa ku biro bya EAP mu igorofa ryo kwa Ndamage ahandi ni kuri uru rubuga ndetse no kuri Telefone igendanwa wandika , *878# ugakanda Yes maze ugakurikiza amabwiriza.Kwiyandikisha ni ubuntu.

Amajonjora azahera muntara y’uburasirazuba mu karere ka Rwamagana,munzu mbera byombi ya Centre d’Accueil Saint Agnès tariki ya 28 ukuboza 2013.kurushanwa bizatangira i saa cyenda z’umugoroba.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw