REGISTRATION

about

News

Byari ibicika i Huye mugutora abazahagararira amajyepfo muri Miss Rwanda 2014

Amarushanwa yo guhitamo abakobwa bazahatanira ikamba rya nyampinga w’u Rwanda 2014 arakomeje, aho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2014 yari ageze mu ntara y’Amajyepfo,mu karere ka Huye, habasha kumenyekana abakobwa batatu bazahagararira iyi ntara.

Iyi mihango yabereye mu cyumba cy’imyidagaduro cya kaminuza nkuru y’u Rwanda mu mujyi wa Huye aho abakobwa bagera kuri barindwi aribo bemerewe guhatana nyuma yo kurebwa ibisabwa.

Abakobwa bitabiriye iri rushanwa bose uko bari barindwi(7)

Nk’uko bisanzwe bigenda iyo abarushanwa bari hejuru ya batanu(5), aba bakobwa bose babanje kwiyerekana imbere y’akanama nkemurampaka n’abafana no kubazwa ibibazo maze babiri (2) muri bo bahita basezererwa naho batanu (5) ba mbere bakomeza mu kiciro cya nyuma cyo guhitamo nyampinga n’ibisonga bye bibiri.

Batanu(5)muribo nibo bakomeje mu cyiciro cya nyuma

Akanama nkemurampaka nk’ibisanzwe kari gakuriwe na Wilson Muyenzi, Mike Karangwa na madame Jolie Murenzi.

Auditorium yari yakubise yuzuye bose bafite amatsiko y’uri bwegukane ikamba

Nyuma yo kongera kubazwa ikindi kibazo kimwe kuri buri mukobwa muri aba batanu, akanama nkemurampaka kaje kwemeza ko umukobwa wahize abandi ari Hitayezu Belyse w’imyaka 20 y’amavuko maze yambikwa ikamba rya nyampinga w’intara y’Amajyepfo naho igisonga cye cya mbere aba Dukunde Mouna w’imyaka 18 mu gihe igisonga cya kabiri yabaye Kayitesi Lydie w’imyaka 21 y’amavuko,bose bihita bibahesha amahirwe yo guhagararira iyi ntara.

HITAYEZU Belyse niwe waje kwegukana iri kamba

Hitayezu Belyse agaragiwe na Dukunde Mouna(ibumoso)na Kayitesi Lydie(iburyo)

Tubibutse ko nk’uko akanama nkemurampaka kabitangaje ubwiza bw’umukobwa (Beauty) bwari bufite amanota 25%, uburyo yitwara mu ntambuko hamwe n’uburyo aberwa (Elegance) byari bifite 25%, uburyo yisobanura (Expression) mu bibazo abajijwe byari ku manota 20% mugihe amanota 30% asigaye yari ay’ubumenyi rusange yifitemo hakurikijwe ibisubizo atanga (Content). Ibi bikaba byongera gushimangira ko muri aya marushanwa ubwiza gusa ataricyo gishyirwa imbere nk’uko benshi bakomeje kubyibeshyaho.


Ariane wabaye igisonga cya kabiri muri 2012 niwe watanze ikamba ry’intara y’amajyepfo mu mwanya wa Mutesi Aurore utabashije kuboneka

Kugeza ubu hakaba hamaze kumenyekana abakobwa 12 muri 15 bateganijwe kuzajya mu mwiherero uzatangira tariki ya 11 Gashyantare I Gashora,tariki ya 8 Gashyantare nibwo hazamenyekana batatu basigaye akaba ari nabo bazaba bahagarariye umujyi wa Kigali.


Abatowe bafashe ifoto y’urwibutso nabayobozi bari aho


Active groupe na Bruce Melody nibo basusurukije ibi birori

Tubibutse ko Nyampinga w’u Rwanda 2014 azamenyekana mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare tariki ya 22,iki kikaba ari igikorwa cya Minisiteri y’umuco na siporo ifatanije na Rwanda Inspiration backup ndetse na EAP (East African Promoters) naho umuterankunga uza ku isonga akaba ari Mutziigg ndetse na Cogebanque

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw