REGISTRATION

about

News

Batatu bazahagararira intara y’amajyaruguru muri Miss Rwanda 2014 bamenyekanye

Abakobwa bazitabira icyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda 2014 baragenda baboneka nyuma y’ amajonjora agenda abera mu ntara zitandukanye.Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Mutarama 2014 intara y’amajyaruguru niyo yari itahiwe kubona abazayihagararira.

Nyuma yo kugenzura ko abakobwa bose biyandikishije bujuje ibisabwa,abakobwa bane nibo bagize amahirwe yo kurushanwa ngo hatoranywe mo batatu bazahagararira iyi ntara.

Ntibyari byoroshye kubona usezererwa muri aba bakobwa uko ari bane

Nyuma yo gutambagira biyereka akanama nkemurampaka (Catwork) no gusubiza ibibazo bitandukanye,umwe muri bo yaje gusezererwa hakomeza batatu.



Muri aba bakobwa batatu bari basigaye ntago byari byoroshye guhita ubona uri bube Nyampinga wiyi ntara kuko aba bakobwa bose basubizaga neza kandi ubona buri wese yifitiye icyizere dore ko bari banishimiwe cyane nabitabiye ibi birori.

Bongeye kubazwa ibibazo ibibazo nanone kugirango hagaragare neza uhiga abandi mu buranga ndetse n’ubumenyi.Nyuma y’ umwiherero w’akanama nkemurampaka haje gukurikiraho gutangaza uwegukanye umwanya wa Miss n’ibisonga bye byombi.

ISIMBI Melissa w’imyaka 20 niwe wabaye Miss w’intara y’amajyaruguru,MUTONIWASE Marlene w’imyaka 22 aba igisonga cya mbere cya Nyampinga na AGASARO Grace aba igisonga cya kabiri cya Nyampinga.

Isimbi Melissa niwe wabaye Miss w’intara y’amajyaruguru

Aba bakobwa uko ari batatu nibo babonye amahirwe yo kuzahagararira intara y’amajyaruguru muri iri rushanwa rya Miss Rwanda 2014.

Miss n’ibisonga bye bifotoranyije n’umuterankunga mukuru Mutzig

Muri rusange abatuye intara y’amajyaruguru bagaragaje ubwitabire cyane no kuza gushyigikira aba bakobwa bazabahagararira bikaba ari ishema kuri iyi ntara nkuko byagiye bigarukwaho nabayobozi biyi ntara nabagiye bafata amajambo.

Muri rusange abatuye intara y’amajyaruguru bari bacyeye cyane

Hanze naho hari abatari bacye


Active Groupe yashimishije abari aho

Bruce Melody nawe yashimishije benshi

Irushanwa rya Miss Rwanda riri kubaho ku nshuro ya gatatu nyuma ya Genocide yakorewe Abatutsi,ritegurwa na Ministeri y’umuco na siporo kubufatanye na RIB ltd(Rwanda Inspiration Backup) na EAP (East African Promoters) rigaterwa inkunga na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo Mutzig,Cogebank,RBA,TV10,nabandi batandukanye.Ubu intara y’uburasirazuba n’amajyaruguru zikaba zamaze kubona abazazihagararira,hakaba hatahiwe intara y’uburengerazuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Mutarama 2014.Turizera ko naho bizagenda neza .

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw