REGISTRATION

about

News

Amateka ya Judge Mike Karangwa mu marushanwa yo gutora Nyampinga

Mike Karangwa yatangiye gukora mu bikorwa by’amarushanwa y’ubwiza mu mwaka w’2007 ubwo yari umunyeshuri mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare mu gihe iyi kaminuza yakoraga igikorwa cyo gutora Nyampinga ku nshuro ya mbere.

Iki gihe yari umunyeshuri muri Kaminuza ari n’umunyamakuru ukomeye w’ibiganiro by’imyidagaduro n’amakuru kuri Radio Salus yari ari mu itsinda ryateguye Miss campus 2007 aza no kuba muri aka kanama mu myaka yakurikiyeho.

Guhera mu 2009 ubwo u Rwanda rwatoraga ku nshuro ya mbere Miss Rwanda, Mike Karangwa yiyambajwe nk’inararibonye mu marushanwa ndetse ashyirwa mu bajyanama b’iki gikorwa.

Mu myaka yakurikiyeho Mike Karangwa yagumye kuba umukemurampaka mu marushanwa y’ubwiza yo gutora ba Nyampinga mu mashuri makuru na za kamunuza zitandukanye mu Rwanda yongera no kwiyambazwa nanone nk’umujyanama ukomeye mu marushanwa ya Nyampinga muri 2012 ubwo u Rwanda rwongeraga gutora Miss Rwanda.

Guhera mu 2013 kugera mu 2015 Mike Karangwa ntiyasibye kwicara mu ntebe z’abakemurampaka rimwe akanayobora aka kanama nk’umuntu ufata icyemezo cya nyuma.

Uretse iyi mirimo ubusanzwe Mike Karangwa ni umunyamakuru w’umwuga guhera mu 2007 ukora ibiganiro by’imyidagaduro n’ibiganiro mpaka kuri Radio na Televiziyo.

Ni umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo akaba ari na rwiyemezamirimo binyuze mu bucuruzi bw’imyenda igezweho irimo n’iyambarwa n’ibyamamare byo mu Rwanda akaba n’umujyanama w’umuyobozi wa Koleji ry’ubuhinzi muri Kaminuza y’u Rwanda.

address
Kigali - Rwanda
KG 23 St, No 5
Phone
+250 788-625-208,
Email
info@missrwanda.rw